Ubutumwa bwuzuye imbamutima Eden Hazard yageneye abakunzi ba Chelsea
Nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Real Madrid, Eden Hazard yamaze kwandikira abakunzi ba Chelsea ubutumwa bwuzuye imbamutima mu rwego rwo kubasezera.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Real Madrid yatangaje ko Hazard yayisinyiye amasezerano y’imyaka itanu, bikaba biteganyijwe ko azerekwa abafana ku wa kane w’icyumweru gitaha.
Eden Hazard wakabije inzozi zo kujya muri Real Madrid yahoranye kuva akiri muto, yari amaze gukinira Chelsea imikino 352 kuva yayigeramo muri 2012 avuye muri Lille yo mu Bufaransa. Mu myaka irindwi yari amaze muri iyi kipe, yayitsindiye ibitego 110 anatwarana na yo ibikombe bitandatu.
Ubutumwa bwa Hazard ku bafana ba Chelsea.
Ku ncuti zanjye zo muri Chelsea ndetse n’umuryango,
Ndabamenyesha ko ngiye kujya muri Real Madrid. Ntabwo ari ibanga ko kubakinira byari inzozi zanjye kuva nkiri umwana muto nsinda igitego cya mbere. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo ntirangaza cyangwa ngo ndangaze ikipe mu bihe bikomeye by’ibyari bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru, cyane mu mezi atandatu ashize.
Magingo aya amakipe yombi yamaze kumvikana ndizera ko mwumva neza ko ngomba gukomereza ahandi, nk’uko buri umwe wese muri mwe yabigenza aramutse agize amahirwe yo gukabya inzozi ze. Kuva muri Chelsea ni icyemezo gikomeye yemwe kinagoranye mu buzima bwanjye kugeza uyu munsi. Nakunze ibihe byose nagiriye muri Chelsea mpamya ko ntari kugira iyo nza kuba narerekeje mu yindi kipe itari yo.
Nkigera muri iyi kipe nari mfite imyaka 21, Namaze gukura nk’umugabo mvamo umukinnyi, ibirenze ibyo mwese mwamfashije kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi. Mu by’ukuri hagiye habaho ibihe bikomeye, haba ku kipe muri rusange ndetse no ku giti cyanjye, gusa umupira w’amaguru w’umwuga ni cyo uvuze. Cyakora cyo kuri njye, umupira w’amaguru usobanuye kuba mfite ruhago ku birenge byanjye, nkina imikino ndetse nishimye buri gihe. Turi Abanyamahirwe kuba dukina uyu mukino mwiza cyane, kandi ni yo nama buri gihe ngira abansaba kubabwira ibanga nkoresha! Kina ruhago ubundi wishime.
Kabone n’ubwo twabaga dukina uko bidakwiye, Nageragezaga uko nshoboye kandi ibi byose wari umusaruro w’ubufasha bwanyu.
Nsubije amaso inyuma mu bihe byiza nagize nambaye umwambaro wa Chelsea, ni byinshi cyane, twagize amahirwe yo gutsinda imikino myinshi kuruta iyo twatsinzwe. Abanzi neza muzi ko atari njye ugomba kuvuga ibyo nagezeho, icyo navuga ni uko igihembo cyose natwaye cyaba icyo natwaranye n’ikipe ndetse n’icyo natwaye ku giti cyanjye byari iby’agaciro gakomeye. Umunsi umwe nzicara n’agacupa nganire cyangwa nseke penaliti narase yatumye nsinda igitego n’umutwe cyaduhesheje igikombe cy’igihugu dukina na Palace, cyangwa ibitego natsinze Tottenham, Arsenal cyangwa Liverpool.
Ibihe byiza birivugira kubera umwuka n’amahirwe mwaremye, ndizera ko buri gihe mubyibukana ishema nk’uko mbigenza. Byaba mu gihe cy’urugendo muri Amerika cyangwa i Sunderland ku wa kabiri nijoro, ku wa kane turajya mu Burusiya cyangwa muri buri mukino twakiniye ku kibuga The Bridge, buri gihe mwambaga hafi kandi mukantera imbaraga zo gukina umupira. Nk’uko nishimishaga ndizera ko namwe ari ko byabagendekeye, nkaba nsaba imbabazi zo kuba ngiye nta gikombe nisubije mu byo natwaye.
Twari dufiteabakinnyi beza, nkabaga naragiraga ishema cyane iyo nabaga ndi kumwe n’ikipe. Twatwaye FA Cup, ibikombe by’igihugu, ibya Europa league, ndetse n’ibya shampiyona nk’umuryango. Buri kimwe kihariye mu buryo bwacyo, by’umwihariko umukino wabereye i Baku mu byumweru bishize ni ikimenyetso cyiza cyo gusoza season ndende ikomeye cyane twagize nyuma y’igikombe cy’isi.
Chelsea n’abafana bayo by’umwihariko bazahora ari ab’ingenzi kuri njye kandi mu mwaka utaha nzafata iya mbere mu kureba resultat zanyu. Ndizera ko tuzatomborana muri Champions league mu mwaka utaha kandi byaba byiza tugiye duhura buri mwaka.
Mbere y’uko ngenda, nsezeye bwa nyuma buri muntu wese muri Chelsea ku bw’umuhate ukomeye nk’uwo twabayemo buri gihe. Ku bwo twahoze tubana mwese, tuzasezeranaho mu gihe cya nyacyo gusa ni ngombwa ko nshimira nyir’ikipe bwana Abramovich ndetse n’ubuyobozi bwe ku kuba mwaramfashije gukabya inzozi zanjye, zo kuba mbere na mbere umukinnyi wa Chelsea ndetse n’iza kabiri za none zo kuba umukinnyi wa Real Madrid.
Ndifuriza buri wese muri mwe incuti nziza.
Eden.