AmakuruPolitiki

Ubutumwa bwihutirwa bugenewe buri mu Nyarwanda wese ukorera ingendo muri DR Congo

Umuvugizi Wungirije wa Guverimoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain yavuze ko kugeza ubu umubano na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo utifashe neza ariko nta gikuba cyacitse gusa Abanyarwanda bakorerayo ingendo cyangwa abanyeshuri bajya kwigayo bagomba kwigengesera.

Umubano ukomeje kuzamba hagati y’u Rwanda na Leta ya Congo kugeza ubwo Inama nkuru y’umutekano ya RDC yabaye ku wa Gatandatu, yanzuye gusaba Guverinoma kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, ndetse ikanafunga imipaka ihuza ibyo bihugu.

Urwitwazo ni urw’uko Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zikomeje gutsindwa na M23 imaze kwigarurira uduce twinshi turimo Kiwanja na Rutshuru, twiyongereye ku Mujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda, bo bagashyira mu majwi u Rwanda bavuga ko arirwo rutera inkunga uwo mutwe wa M23.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko n’ubwo nta gikuba cyacitse ariko mu by’ukuri umubano w’impande zombi utifashe neza mu buryo bugaragara.

Ati “Ni ikintu uwo ariwe wese yaba guverinoma cyangwa umuturage w’u Rwanda atakwishimira. Ntabwo wakumva ko abantu barimo bagana mu nzira y’uko umubano ugenda utokora ngo ubyishimire.”

Yakomeje agira ati “Bakwiye kumva ko umubano urimo igitotsi, ibyo nta kubica ku ruhande ariko nta byacitse. Ariko no kugira ngo iyo byacitse itatugeraho kubera ko amagambo abayobozi hariya bavuga agira ingaruka mu baturage babo, ubushize bavuze ibyo gufunga gusa RwandAir n’amasezerano y’ubutwererane, hapfamo umupolisi baje begera u Rwanda.”

Mukuralinda avuga ko iyo abayobozi bavuze amagambo nk’ariya ku Rwanda, bihita bigira ingaruka kuko abaturage bamwe batangira gutyaza imihoro, bakibasira Abanyarwanda bakorerayo ibikorwa by’ubushabitsi n’ibindi ndetse bikagera n’ubwo batangira gutoteza no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Ati “Ibyo byose bituruka muri ziriya mbwirwaruhame z’abayobozi, ibyo bintu ntabwo abantu bakwiye kubyirengagiza, ntabwo bakwiye kubyibagirwa. Niyo mpamvu mbwira umuntu ugomba kujyayo ejo […] reka tuvuge abagomba kujya kwigayo, wamubwira uti ugomba kujyayo ariko ukigengesera kuko umupaka ntabwo bawufunze.”

Yakomeje agira ati “Ariko uwo nabwira nti wowe niba misiyo yawe ushobora kuyigiza inyuma ho icyumweru, namubwira nti yigizeyo n’ugiyeyo nkamubwira ugende wikandagira. Ejo nibavuga bati barafunze noneho, icyo gihe ntabwo uzajyayo.”

Mukuralinda yagaragaje ko Leta ya RDC ikoresha ibibazo byo mu burasirazuba bw’igihugu cyabo yegeka ku Rwanda, nk’iturufu yo kwigizayo amatora muri iki gihugu, ikirengagiza gushyira imbaraga mu kubikemura.

Inararibonye muri Diplomasi Amb. Joseph Mutaboba avuga ko amateka ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo agaragaza ko ubuyobozi bw’iki gihugu butigeze bwita ku bibazo byo mu burasirazuba bw’igihugu ngo bubikemure, ahubwo ngo babisunikiraga u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziryamiye amajanja ku mupaka uhuza u Rwanda na DRC kubera ubushotoranyi bukomeje gufata indi ntera bushingiye ku mikoranire y’Ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger