Ubutumwa bwa Platini nyuma yo kwibazwaho ku mbuga nkoranyambaga
Ku mugoroba washize nibwo Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha ubutumwa yibaza niba koko urukundo nyarwo rukibaho, ibi byakuruye impaka abantu bibaza ko yaba agifite ibikomere by’urwo yakundaga Diane rwashonze muri mutarama 2017 gusa yongeye gusubiza abamukurikira ababwira impamvu yari yanditse ibi byose.
Nemeye Platini kuri uyu mugoroba tariki 5 Nzeri 2017 yongeye kwandika ubutumwa avuga byimbitse impamvu yari yanditse ubu butumwa bwavugishije abantu amangambure, yavuze ko nta kindi kidasanzwe yari agamije uretse kumva ibitekerezo by’abakunzi b’itsinda aririmbamo ndetse anababwira ko igisubizo nyacyo ariho bazagisanga.
Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Kinamusic, ikorwa na Ishimwe Clement bayise Ruracyariho, izajya hanze kuri uyu wa kane.
Mu butumwa bwe yagize ati”Ndabashimira mwese kumpa ibitekerezo byanyu Bantu duhuriye aha kuri uru rubuga, igisubizo cyanjye Kiri mu ndirimbo nka Dream Boys tuzashyira hanze kuri uyu wa kane twayise #RURACYARIHO. Komeza kudukurikira harimo inyigisho nyinshi #Indatwa muriteguye indirimbo nshya ? Umugoroba Mwiza mwese!”
Benshi ku mugoroba washize bakimara kubona ubutumwa Platini yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha bahise babusanisha n’urukundo rwe rwajemo kidobya mu minsi yashize, agatandukana bitunguranye n’umukobwa bendaga kurushinga ndetse bamaranye imyaka ine bakundana.
Gusa yakomeje gushimangira ko nta kindi kintu yari agamije kandi avuga ko ibyo yanditse bitandukanye nibyo benshi bakekaga kuko we yahinduye umuvuno akaba yaratangiye ubuzima bushya butandukanye n’ubwo benshi bakomeza kumubonamo mu bijyanye n’urukundo.
Platini akimara gutandukana na Ingabire Diane wari umukunzi we yahise atangaza ko atazongera kuvuga ibijyanye n’urukundo rwe ahubwo azajya abitwara bucece ndetse akanabigira ibanga rikomeye kuko yasanze iyo bijemo kidobya bibyara izindi nkuru bigatuma umuntu akomozwaho cyane mu itangazamakuru.
Yakundanye na Ingabire Diane guhera muri 2013 gusa bakagenda babyitarutsa, muri 2014 nibwo bombi batangiye kubigaragaza ndetse batangira gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe bigaragara ko bari mu buryohe bw’urukundo. Muri mutarama 2017 urukundo rwabo nibwo rwabaye amateka.
Inkuru bijyanye: Urukundo ruri gutuma Platini wo mu itsinda rya Dream Boys ahera mucyeragati
Diane wakundanye na Platini