Amakuru ashushyePolitiki

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuya 1 Ukwakira, umunsi utazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda

Kuri icyi cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubutumwa ku banyarwanda bitanze kugira ngo u Rwanda rubohorwe ingoma y’ubutegetsi bw’ivangura bwariho.

Perezida Paul Kagame uri mu batangije uru rugamba, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko aho u Rwanda rugeze ubu ari ukubera bamwe batanze ubuzima bwabo kugira ngo byose bigerweho yongera kwibutsa abakiri bato ko nabo bagomba kwigira kuri aba ndetse bakaba batanga uumusanzu mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati”Imyaka 27 irashize, uyu munsi wahinduye ubuzima bwa buri munyarwanda ndetse n’ubw’igihugu mu buryo budasanzwe. Mwarakoze cyane mwe mwitanze kugira ngo ibi byose bigerweho. Ntituzatuma ubwitange bwanyu buba imfabusa, basore namwe nkumi mubyumve kandi mushyireho imbaraga zanyu.”

Iya mbere Ukwakira  ni umnsi ufite igisobanuro cyihariye mu mateka y’u Rwanda kuko aribwo ingabo zari ziyobowe na  Maj Gen Fred Gisa Rwigema zatangiye urugamba mu 1990, Yari intangiriro yo guhagarika ivangura mu Banyarwanda, hubakwa ubumwe bwabo, ubuyobozi bugendera ku mahame ya demokarasi ndetse n’u Rwanda rwigenga rufite ubudahangarwa mu miyoborere yarwo mu ruhando mpuzamahanga.

Uru rugamba rwatangiye mu 1990 rwaje gusozwa no gufata igihugu byakozwe na FPR Inkotanyi mu 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yari  yarateguwe ikanashyirwa mu ngiro na leta yari iriho.

Kwizihiza uyu munsi wo gukunda igihugu byahujwe no kwizihiza umunsi w’Intwari biba kuya mbere Gashyantare.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger