Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku bashyitsi bazitabira inama ya Commonwealth(CHOGM2020) izabera mu Rwanda (+ VIDEO)
Perezida wa Repulika y’u Rwanda ,Paul Kagame ubwo yari i New York ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko inama ya CHOGM izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020.
Perezida Kagame mu butumwa bwa amashusho yijeje abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 53 bazayizamo kuzafatwa neza kuburyo bazumva mu Rwanda ari nk’iwabo.
Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye ku Rwanda n’abanyarwanda kwakira abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba baturutse mu bihugu byo muri Commonwealth.
Perezida Kagame avsug akuri aya mahirwe u Rwanda rwabonye yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kureba icyo urubyiruko rwakora hifashishijwe ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byabo.”
“Iki ni kimwe mu bishobora gutuma imiryango itera imbere ndetse bigateza imbere ubukungu bwacu, kugira ngo tureme ejo heza bisaba ko abakiri bato bahabwa ubumenyi, bakagira uburyo bwo kugera ku ikoranabuhanga no kuba bagira ibikorwa byinshi bagaragaramo hirya no hino ku isi.”
“Ubutumwa ku bazitabira iyi nama ni uko bizaba ari iby’agaciro gakomeye no kwakira abanyamuryango ba Commonwealth, tuzakora uko dushoboye ku buryo uzaba yayitabiriye wese azagubwa neza kandi yumve ko ari mu rugo.”
Insanganyamatsiko y’inama Commonwealth Heads of Government Meeting (CHOGM2020) izabera mu Rwanda izaba ivuga ku ‘Uguharanira ahazaza haberereye buri wese binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iterambere.’
Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yavuze ko kuba ibihugu bigize uyu muryango bifite abakiri bato, ari amahirwe menshi, iyi nama ikazaba umwanya mwiza ku bayobozi bashaka uko bakubaka urubyiruko ngo ruhabwe ubumenyi rukeneye bityo babe batera imbere.
Tariki 20 Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyo nama izwi nka CHOGM, iba buri myaka ibiri igahuza abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Iyi nama iba buri myaka ibiri, iteganyijwe kubera mu Rwanda umwaka utaha wa 2020, inama iheruka yakiriwe n’u Bwongereza ari nabwo buyoboye uwo muryango ubu.