Ubutumwa bwa nyuma bwa Junior Multisystem mbere yo gushiramo umwuka
Ishavu, agahinda n’umubabaro nibyo byuzuye mu muryango mugari w’imyidagaduro mu Rwanda kubera urupfu rwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, watunganyije indirimbo nyinshi z’abahanzi zakunzwe.
Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga nibwo iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Producer Junior Multisystem yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye ku Bitaro bya Nyarugenge.
Junior yari amaze igihe arwaye, ni uburwayi bwafashe akaboko ke kaciwe bikomotse ku mpanuka yakoze muri 2019.
Mu mpera za 2019 nibwo yatangiye gusaba abantu ko bamusengera kubera ko arwaye ameze nabi ndetse ko abonye ubufasha akavurwa byaba byiza kurushaho.
Nyuma y’iminsi mike aciwe ukuboko, Producer Junior yahishuye ko yatangiye kujya aribwa aho baguciriye, bigenda bikura kugeza bivuyemo uburwayi bukomeye.
Tariki ya 21 Gicurasi 2023 nibwo Producer Junior Multisystem aheruka kugira icyo ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ni ifoto arimo asoma Bibiliya maze iherekezwa n’amagambo asaba Imana kumubera umuyobozi.
Yagize ati “Roho Mutagatifu, mbera umuyobozi.”
Junior Multisystem ni umwe mu bagabo batunganyije indirimbo nyinshi zakunzwe mu Rwanda nka; “Umwanzuro” ya Urban Boys, “Niko nabaye” ya DJ Zizou, “I’m Back” ya Jay C na Bruce Melodie, “Ntujya unkinisha” ya Bruce Melodie, “Too much”, “Ndacyariho” ya Jay Polly, “Byarakomeye” ya Butera Knowless, “Uh Lala” ya King James, “Ku bwawe” ya Uncle Austin na “Ndaje” ya The Ben.