Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyinamahanga ku Banyarwanda baba mu mahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA, utanga mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo no kuhashora imari.
Ibi yabishingiye ku kuba mu 2023, Abanyarwanda baba mu mahanga barohereje mu gihugu miliyoni 504,7 z’Amadolari ya Amerika, bigaragaza ubwiyogere bwa miliyoni 43,5$ ugereranyije n’umwaka wabanje.
Mu 2021, aya mafaranga yari miliyoni 378,5 z’Amadolari ya Amerika, aratumbagira mu mwaka wakurikiyeho wa 2022 agera kuri miliyoni 461,2$.
Ibi bigaragaza ko Amafaranga y’Abanyarwanda yinjira mu gihugu, yagiye yiyongera ku rugero rwa 15,5% buri mwaka hagati ya 2021 na 2023.
Ubundi izamuka ry’amafaranga ava hanze rijyana n’ubwizerwe bw’ubukungu bw’igihugu ku ruhando mpuzamahanga, kuko mu gihe ubukungu bw’igihugu bwaba bujegajega atakwiyongera.
Ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ubusabane hagati y’Abanyarwanda baba mu mahanga bwabaye ku wa 03 Mutarama 2025, Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye ko ibi biganiro byabaye mu ntangiriro z’umwaka kuko biba ari ibihe byiza byo gutekereza ku byakorwa mu gukomeza guteza imbere igihugu.
Ni bwo bwa mbere Amb. Olivier Nduhungirehe, yari aganiriye n’Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Yagize ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko umusanzu wanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga mwohereza mu Rwanda ubu yarenze miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.”
“Ndetse twabonye ubwitange muri gahunda zitandukanye nka ‘Dusangire Lunch’ zagize uruhare rugaragara ku Banyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yavuze ko kugira ngo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2] izashyirwe mu bikorwa, aba Banyarwanda baba mu mahanga bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu buryo bwose.
Yagize ati “Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n’inzego bireba harimo namwe bagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga.”
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabashimiye kandi ku bwo guharanira kumenyekanisha amateka y’u Rwanda cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu batuyemo, binyuze mu kumvisha abantu gukoresha inyito nyayo no gushyira imbaraga mu gishyiraho inzibutso za Jenoside mu mijyi itandukanye.
Ati “Ndabashimira ko mugendana u Rwanda aho muri hose mugateza imbere umuco n’indangagaciro by’igihugu. Ndagira nshimangire ko kuba mwitanga mu gusigasira umuco mu rubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga ari iby’agaciro.”
Muri gahunda ya NST2 byitezweho ko aba Banyarwanda baba mu mahanga nabo bazagira uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku iterambere cyifuza.
Inkuru ya IGIHE