AmakuruImyidagaduro

Ubutumwa bwa Kitoko mu #Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye, yatangaje ko mu rugendo rwo kubaka Isi ibereye buri wese, bisaba ko abayituye bimika imico myiza itarimo ivangura, kuko ari ryo ritanya abantu bagacikamo ibice.

Uyu muhanzi ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bwongereza, yavuze ibi mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko mu ‘1994 Abatutsi bose bagombaga kwicwa, bakarimburwa, bagashiraho, kuko ubwicanyi bwari bwarakozwe imyaka mirongo itatu mbere ya Jenoside butari bwarageze ku ntego ababuteguye bifuzaga, ubwicanyi bwari bwaratumye njye n’amagana y’ibihumbi by’abandi tuba impunzi’. Akomeza ati “Ni nayo mpamvu, n’impinja zishwe ngo batazakura bakaba abasirikare.”

Umukuru w’Igihugu, yavuze ko ‘Abanyarwanda ntabwo bazigera bumva impamvu igihugu icyo ari cyo cyose, cyakomeza kwanga kumva nkana abo Jenoside yari yibasiye.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kitoko Bibarwa yavuze ko asaba buri wese kurangwa n’imico itarimo ivangura, mu rwego rwo kubaka no gutegura ejo hazaza habereye buri wese.

Ati “Ndasaba umuntu wese aho ari ku Isi ko yarangwa n’imico myiza itarimo ivangura, kugirango twubake ejo heza, ejo h’amahoro, ejo h’ubumwe.”

Kitoko waririmbye mu ndirimbo yo Kwibuka yitwa ‘Nturi Wenyine’ yahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Munyanshoza Dieudonne, Senderi, Mani Martin na Grace, yavuze ko Kwibuka ari nshingano za buri wese kugirango ‘ibyabaye bitazongera ukundi’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger