AmakuruImikino

Ubutumwa bwa Haruna Niyonzima ku gahigo yashyizeho katakorwaho n’undi munyarwanda mu mupira w’amaguru

Niyonzima Haruna yagize icyo abwira abanyarwanda nyuma yo gukina imikino irenga ijana mu ikipe y’igihugu y’uRwanda “Amavubi”.

Ku munsi w’ejo hashize taliki 09 Ugushyingu 2021 nibwo hasohotse urutonde rw’abakinnyi bamaze gukina imikino irenga ijana mu makipe y’ibihugu byabo .

Uru rutonde ruriho abakinnyi bibyamamare ku Isi hagaragaraho umunyarwanda rukumbi Niyonzima Haruna umaze gukina imikino 104 mu ikipe y’igihugu nubu ishobora kwiyongerera.

Niyonzima mu mugambo yuzuye ikiniha yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashimira abanyarwanda bamugiriye icyizere.

Haruna yagize ati”Kuva nkiri umwana muto cyane , nifuje gukinira ikipe y’igihugu. Kuba umukinnyi w’igihugu ukanaba umuyobozi (Kapiteni) ugakina imikino 104 ni ibyagaciro kandi nishimiye kuba narageze kuri ibyo bigwi”

Haruna Niyonzima akomeza avuga ati “Nejejwe no kuba narabaye umwe mu bagize ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi. Ntibyari byoroshye kuko habagamo guhirwa no kudahirwa (Ibyiza n’ibibi) kuko nibwo buzima bw’umupira w’amaguru”.

“Sinzi igihe nsigaje uko kingana, gusa ndakishimira kuza gufasha barumuna banjye, nifuriza kugera ku byiza abanyaRwanda bifuza banakwiriye twe tutagezeho”.

Haruna asoza ubutumway bwe yanditse agira ati” abakinnyi twakinanye mu ikipe y’igihugu mwarakoze, n’abatoza mwampaye aya mahirwe ndabashimira. Dukomeze gushyigikira Amavubi #NH8”.

Kugeza ubu nubwo bitaremezwa neza biteganyijwe ko Haruna Niyonzima asezera ku mugaragaro nyuma y’imikino 2 ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ifitanye na Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 muri Quatar.

Haruna Niyonzima yatangiye gukinira ikipe y’igihugu kuva mu 2006
Twitter
WhatsApp
FbMessenger