AmakuruAmakuru ashushye

Ubutumwa bwa bamwe mu ngeri zitandukanye bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

Ku mbuga nkoranyambaga, buri gihe kuri iyi tariki ya 23 Ukwakira abantu baba bifuriza isabukuru nziza, Perezida Paul Kagame , haba kuri Status za WhatsApp n’ahandi benshi mu mafoto baba bashyizeho haba higanjemo ay’Umukuru w’Igihugu bamwifuriza isabukuru nziza.

Bamwe mubifurije Perezida Kagame isabukuru nziza y’imyaka 64 barimo Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) ni umwe mu bifurije Perezida Kagame isabukuru nziza mu magambo y’Ikinyarwanda kizimije.

Mu butumwa yashyize kurubuga rwa  Twitter  yanditse agira  ati “Isabukuru nziza Perezida wacu Paul Kagame! Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y’i Rwanda.”

Umuryango Unity Club Intwararumuri ubarizwamo abayobozi muri Guverinoma n’abo bashakanye na wo wifurije Perezida Kagame isabukuru nziza, umushimira kuba akomeje kuba icyitegererezo ku banyarwanda bose.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, we yanditse kuri Twitter ye ko Perezida Kagame ari intwari y’u Rwanda, ahera aho amwifuriza isabukuru nziza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yanditse ko Perezida Kagame yatumye ibyo benshi babonaga nk’ibidashoboka, bishoboka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger