Ubutumwa bwa Ange Kagame ku munyarwandakazi Mukansanga wanditse amateka mu gikombe cy’Afurika
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kuri uyu wa Kabiri, aho yayoboye uwo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe.
Mukansanga w’imyaka 33 yaherukaga kandi gukora amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2022. Icyo gihe yari umusifuzi wa kane nk’uko byagenze ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 ku wa Gatanu.
Uyu mukino urangiye Mukansanga yaje guha ikiganiro umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM Umwezi uri muri Cameroon, ahishura amarangamutima ye nyuma yo gukora amateka ku mugabane wa Afurika.
Muri iki kiganiro, Umunyamakuru yasabye Mukansanga kugira ubutumwa agenera Abanyarwanda Ati” Sali, kora mu ndiba y’umutima wawe maze ugenere ubutumwa Abanyarwanda”
Salima mu marangamutima menshi yamusubije ati” ndumva nta nicyo navuga kirenze kubashimira, biranandenze (Ahita afatwa n’amarangamutima Ararira)”
Yongeyeho ati” Ndashimira buri munyarwanda wese na buri wese wambaye hafi”