Ubutinganyi: Umusore uvukana n’umuhanzi Davis D yemeye ko hari abasore benshi bamusabye urukundo
Umusore ukizamuka mu mwuga wo kwerekana imideli hano mu Rwanda witwa Ganza Gaby akaba ari na murumuna w’umuhanzi Davis D yemereye itangazamakuru ko hari abasore benshi bagerageje ku musaba urukundo kandi nyamara bifatwa nk’ubutinganyi.
Ibi abyemeye mu gihe hamaze iminsi mu mwuga w’imideli hano mu Rwanda havugwa ikibazo cy’ubutinganyi, iyo wabazaga abakora uyu mwuga niba koko ubutingayi buvugwa mu berekana imideli buhari, byabaga bigoye ko mwasoza ikiganiro bavuze ko ntabuhari ariko bakavuiga ko atari mu mideli gusa.
Ubwo mu mpera ziki cyumweru hatangagwa ibihembo bya Made in Rwanda Award mu mujyi wa Kigali haganirijwe abanyamideli batandukanye bose ahanini bakabazwa kuri iki kibazo cy’abakundana bahuje ibitsina, bavugaga ko ari ikibazo gihari ariko ko buri wese aba afite uburyo yitwara, nta wemeje ko abikora ariko bavugaga ko icyo kintu gihari.
Davis D ni umuhanzi wamamaye cyane kubera indirimbo ye yitwa “Biryogo”. Murumuna w’uyu muhanzi nawe ukora aka kazi ko kwerekana imideli, avuga ko aho ageze hari abasore bagenzi be bashatse kumutereta ariko akabahakanira.
Ganza Gaby ati:” Ubutinganyi ndabwumva kandi ntiwahisha ikintu kigaragara cyangwa kivugwa n’abantu benshi. nukuvuga ko ibyo bintu bibamo biranahari, ni ikibazo cyane kuko umuco wacu w’u Rwanda n’umuco w’ibihugu byo hanze ariko njyewe njya mbyirengagiza ngakora icyibanze mu mideli nsabwa gukoramo.”
Yakomeje avuga ko ntawe yatunga urutoki ariko agahamya ko ikibi ari uko umuntu ubikora yabikora ku mugaragaro.
Yagize ati:”Njye ntawe natunga urutoki cyangwa ngo hagire icyo mubuza , buri wese agira uko abayeho ikibi ni uko yajya hariya akabikora ku mugaragaro.:”
Abajijwe niba hari abasore bagenzi be bamuterese, mu magambo ye, uyu murumuna wa Davis D yatangaje ko hari abasore bamuterese ariko ko atari kubyemera kuko buri wese agira uko abaho.
Yagize ati:”Aha ngeze ntabwo byaba bitarabayeho, byabayeho inshuro nyinshi ariko buri wese agira uburyo akoramo ibintu bye, nabanye nabyo mu buzima bw’imideli. impamvu bivugwa mu mideli biterwa ni imyambarire yacu , abenshi bambara ibibambika ubusa cyangwa se nkizi mpeta nambaye bashobora kuvuga ko ndiwe birahari ariko si cyane.”
Ku rundi ruhande Kabano Franco uhagarariye ihuriro ry’abamurika imideri yemereye ko iyi ngeso yaje muri uyu mwuga ayisangamo ndetse ko adatekereza ko izapfa gucika.
Yagize ati: “Birahari ariko ntabwo ari cyane. urebye neza aho biri cyane si muri Fashion ahubwo impamvu babivuga cyane ni uko abagiye muri fashion bahita bamenyekana. Twarabisanze, tuzabisiga, ibya Kayizari bizajya bihabwa Kayizari n’iby’Imana bihabwe Imana. Ubikora ni umuntu atanga umusanzu we muri sosiyete, ikibi ni ukubikora ku mugaragaro cyangwa kubikoresha abatabikora. Mpereye kuri Sodoma na Gomora byahozeho. Mu nda iyo umuntu abyaye, abyara mweru na muhima. twarabisanze, tubibamo, tuzabisiga n’abazavuka bazabisanga ahubwo buri wese n’amahitamo ye.”
Kabano Franco kandi yanasabye abantu bakunze gucira imanza abatinganyi kuba babihagarika kuko ataribo Mana ahubwo abasaba ko bareka Imana ikazaba ariyo ica urubanza ngo kuko ari yo iba yararemye abo bantu gutyo kandi ibizi neza ko ibyo bakora ari icyaha.