AmakuruPolitiki

Ubutinganyi butumye Tanzania ibura inkunga z’amahanga

Denmark kimwe mu bihugu biha inkunga nini Tanzania nacyo cyakuyeho inkunga cyageneraga iki gihugu kubera amagambo yamagana ubutinganyi amaze iminsi avugwa muri Tanzania.

Igihugu cya Denmark cyafatiriye asaga miliyoni 65 z’ama Krone (agera kuri miliyoni 9.8$) yahabwaga Tanzania nk’inkunga nyuma y’amagambo yamagana ubutinganyi yavuzwe n’Umuyobozi w’Umugi wa Dar es Salaam, Paul Makonda.

Minisitiri ushinzwe Iterambere muri Denmark Ulla Tornaes yatangaje ko ahangayikishijwe n’ amagambo yise ko ahamagarira abantu kwanga abandi, nubwo atavuze uwo munyepolitiki wo muri Tanzania wavuze ayo magambo.

Uyu mu minisitiri abicishije kurubuga rwa Twitter, yagize ati “Mpangayikishijwe cyane n’iterambere riheza (negative development) muri Tanzania. Igiheruka cyane ni amagambo ahamagarira urwango y’umwe mu bayobozi.”

Akomeza  Ati “Kubaha uburenganzira bwa muntu ni ikintu gikomeye muri Denmark.” Yahise avuga ko yafashe ikemezo cyo gufatira inkunga ingana na ama Krone miliyoni 65.

Mu minsi ishize n’Umuyobozi w’Umugi wa Dar es Salaam, Paul Makonda  yasabye ko Abatinganyi bigaragaza bakajya kuri Polisi. Muri Tanzania biravugwa ko hari itsinda ry’abantu yashyizweho rishinzwe gutahura Abatinganyi no kubafata.

Uyu muyobozi w’ umugi wa Dar es Salaam yavuze ko amahanga yikomye imvugo ye, ariko ko bitangana no kwikomwa n’Imana. Ati “Nahitamo uburakari bw’ibyo bihugu, aho kurakarirwa n’Imana.”

Ubutinganyi muri Tanzania ntibwemewe ndetse ni icyaha gihanwa n’amategeko, ugifatiwemo akaba yahanishwa igifungo kigera no ku myaka 30 ari mu buroko.

Minisitiri ushinzwe Iterambere muri Denmark Ulla Tornaes
Uyu muyobozi w’ umugi wa Dar es Salaam  Ati “Nahitamo uburakari bw’ibyo bihugu, aho kurakarirwa n’Imana.”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger