Ubusuwisi bwamaganye umuherwe wa Chelsea wifuzaga kuhatura
Ubusuwisi bwanze ko Roman Abramovich, umuherwe w’Umurusiya ufite umutungo ubarirwa muri za miliyari akaba na nyir’ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza, yatura muri iki gihugu.
Polisi y’Ubusuwisi yagiriye inama abayobozi b’iki gihugu kumwima uru ruhushya kubera kumukekaho kuba ashobora aba mu bikorwa by’amafaranga afite inkomoko idakurikije amategeko cyangwa akaba akorana n’imitwe y’iterabwoba.
N’ubwo bamushinja ibi, Abramovich ntabwo arigera ashinjwa ibyaha mu Busuwisi cyangwa ahandi . Ibi birego bishingiye ku gukeka kudafite gihamya kwa polisi y’Ubusuwisi, kwagiye ku karubanda nyuma yaho ikinyamakuru Tamedia cyo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi kiboneye ibaruwa ya polisi ivuga ko uyu muherwe atemerewe gutura muri iki gihugu.
Umunyamategeko wa Abramovich, yavuze ko umukiliya we nta na rimwe yari bwigere ashinjwa kuba cyangwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba bityo ko atumva icyo leta y’ubusuwisi yashingiyeho.
Yarwanye inkundura mu mategeko ngo iyo nkuru ntisohoke, ariko iki gitangazamakuru kiza gutsinda uru rubanza nyuma y’amezi menshi. Amashami y’iki kinyamakuru atandukanye yatangaje iyi inkuru ivuga ko polisi y’Ubusuwisi yavuze ko ifata Abramovich nk’umuntu ushobora guteza “umutekano muke” kuri rubanda aramutse yemerewe gutura muri iki gihugu. Ngo ibi bishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi by’uyu muherwe.
Amakuru avuga ko polisi itigeze itanga impamvu ishingiraho. Daniel Glasl, wunganira mu mategeko Abramovich, yavuze ko yababajwe cyane n’itangazwa ry’ayo makuru y’ibanga akubiye mu nyandiko za leta y’Ubusuwisi.
Abramovich yari yifuje gutura mu gace k’imisozi ka Verbier mu Busuwisi kugirango ajye aruhukiramo igihe avuye mu kazi. BBC yanditse ko ku bayobozi bo muri iki gihugu, gukekwa gusa gukoresha amafaranga afite inkomoko inyuranyije n’amategeko bihagije ngo umuntu yimwe ibyangombwa byo kuhatura.
Bwana Abramovich ntabwo ari we muherwe wa mbere ukomoka mu Burusiya wangiwe gutura mu Busuwisi, ahubwo ni we uzwi cyane muri abo bandi bangiwe.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Abramovich yakuyeho ubusabe bwe bwo kongerera agaciro impapuro zimwemerera gutura mu Bwongereza. Byatewe n’uko batinze kuzimuha bigatuma atajya mu Bwongereza kureba umukino wa nyuma ikipe ye ya Chelsea yatsindagamo Manchetser United ikegukana igikombe cya FA Cup.
Kuva icyo gihe, ubu yamaze kubona ubwenegihugu bwa Israel, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Israel. Iki gihugu giha ubwenegihugu abo mu bwoko bw’Abayahudi bakigannye, gishingiye ku itegeko rijyanye no gusubira mu gihugu.
Abafite impapuro z’inzira za Israel bashobora kujya gusura Ubwongereza batagombeye ikindi cyangombwa cy’Ubwongereza, ariko Abarusiya bo ntabwo babyemerewe.