AmakuruUtuntu Nutundi

Ubushinwa:Umugabo yabeshye ko yapfuye atuma umuryango we wiyahura

Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa, yabeshye ko yapfuye azize kwiyahura bituma umugore we n’abana be babiri biyahura.

Uyu mugabo yatangaje ko agiye kwiyahura abicishije ku mbuga nkoranyambaga ibi ngo akaba yabikoze agambiriye  ko sosiyete y’ubwishingizi yishyura impozamarira, ubwo imodoka ye yasanzwe mu mugezi ariko umurambo we ntuboneke.

Iki gikorwa cyatumye umugore we ahita yivugana ubuzima bwa’abana babo babiri ndetse nawe ahita yiyahura n’agahinda kose k’uko umugabo we yapfuye.

Uyu mugabo ubusanzwe uzwi ku izina rya He, akimara kubona amarorerwa n’ishyano akururiye umuryango we, yahisemo kwishyikiriza ubuyobozi bwa polisi y’Ubushinwa ikorera mu gace ka Xinhua mu Ntara ya Hunan, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu maguru mashya.

BBC yatangaje ko He w’imyaka 34 y’amavuko, ashinjwa n’inzego za polisi ibyaha by’uburiganya mu bwishingizi no kwangiza kubushake umutungo.

Uyu mugabo yashatse gukora uburiganya mu bya sosiete y’ubwishyingizi mu gihe muri Nzeri yari yishyuye ubwishingizi bufite agaciro ka miliyoni y’ama-yuan ($145,000) umugore we atabizi.

Radiyo y’u Bushinwa, yatangaje ko uwo mugabo yanditse ko umugore we ari we wakwishyurwa. Bivugwa ko uyu mugabo yifashije imodoka yari yatiye muri Nzeri taliki ya 19.

Amakuru yemeza ko umugore we, yiyahuye yisutse mu kizenga cy’amazi, umurambo we ukaba wasanzwe ufite imyaka 31 y’amavuko n’abana babo babiri umwe ufite imyaka ine, undi itatu, yabonetse ku wa 11 Ukwakira 2018.

He wishyikirije polisi nyuma y’umunsi umwe umuryango we upfuye, polisi yatangaje ko yasanze afite ikibazo cy’amadeni arenga ibihumbi 100 by’ama-yuan.

Mbere yo kwiyahura, umugore yanditse ubutumwa kuri WeChat, ko agiye “gukurikira” umugabo we wapfuye, ko “yifuje ko umuryango wabo uko ari bane ukomeza kuba hamwe.”

He,yanyujije kuri internet amashusho, aho agaragara arira avuga ko ababajwe n’umuryango we ndetse ko yari amaze iminsi agujije amafaranga yo kuvuza umukobwa we w’imyaka itatu urwaye imitsi yo ku bwonko.

umugore n’umugabo mbere yo gupfa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger