AmakuruPolitiki

Ubushinwa na Taiwan bigiye kwishakamo umugabo

Abayobozi ba Taiwan batangaje ko ubwato butwaye indege z’u Bushinwa bwarimo kwerekeza mu majyepfo y’icyo kirwa kuri iki cyumweru mu gihe Igisirikare cy’u Bushinwa cyasohoye videwo ivuga ko bwiteguye intambara .

Muri Taiwan hari impungenge ko u Bushinwa bushobora gutangira ubushotoranyi bugamije intambara kuri iki kirwa bufata nk’imwe mu ntara zabwo.

Ministeri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko Ingabo zirwanira mu mazi z’u Bushinwa zirangajwe imbere n’ubwato Liaoning, zinjiye mu mazi ari hafi y’umuwigimbakirwa wa Bashi uhuza amajyepfo y’u Bushinwa na Pasifika igatandukanya Taiwan na Filipine.

Perezida Lai Ching-te wa Taiwan udakozwa icyo gitekerezo, ni umwe mu bari ku isonga ry’ababona icyo kirwa nk’igihugu cyigenga nk’uko bitangazwa na VOA.

Mu cyumweru gishize Lai Ching-te yavuze ko u Bushinwa nta burenganzira bufite bwo guhagararira Taiwan, yongeraho ariko ko bashobora gufatanya guhangana n’ibibazo bihangayikishije Isi, nk’imihindagurikire y’ibihe.

Ni ijambo ryafashe impande zombi rigaragaza ubwigenge n’ubusugire bw’icyo kirwa ariko rinerekana ko inzira y’ubufatanye ifunguye ishoboka ariko ntiryashimishije u Bushinwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger