Ubushinwa mu mahari n’ibihugu bitatu bihana imbibi nabwo
Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite ubutaka bunini bukora ku mipaka. Kurubu iki gihugu gikomeje kugirana ibibazo bikomotse kuri imwe mu mipaka yacyo. Hashize igihe kinini iki gihugu gihora giharira n’ibindi ubudatuza bipfa ubutaka bwo ku mipaka ndetse bikomeje kuba agatereranzamba.
Bimwe mu bihugu bihana imbibi n’iki gihugu kimetero zigera kuri 22,117, bimaze igihe bihora bihanganye nacyo kubera umurongo ugabanya iki gihugu nabyo, ntago amakimbirane aturuka ku murongo ugabanya iki gihugu n’ibindi hari n’aterwa n’ubuhahirane , umutungo kamere uri muri ubwo butaka ndetse n’ibindi birimo n’impamvu za politiki.
Bimwe mu bihugu byatangiye kwinubira uburyo iki gihugu gishyira imbere abagikomokamo iyo hari imirimo gikorera ku butaka bwabyo , ndetse kugeza ubu imihanda ya gariyamoshi yacyo itangiye kwinubirwa bikomeye ku buryo ishobora gutangira gufungwa.
Forbes dukesha iyi nkuru yemeza ko hari ibihugu bitatu biri guhangana bikomeye n’Ubushinwa bivuga ko bubi na bwiza iki gihugu kigomba kugira icyo gkora ku mirongo ibigabanya nacyo.
1.Ubuhinde
Ibi bihugu bimaze igihe birwana inkundura kubera ubutaka buri ku mipaka yabyo buri kimwe kivuga ngo ni ubwacyo, kuva mu 1963 hatangiye inkundura yabaye nk’icogora mu 1993 ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro buri kimwe kikemera ko kigiye kugumana ubwo gisanganywe. Kugeza ubu Aksai Chin ni gace ko ku mupaka w’ibi bihugu kari mu maboko y’Ubushinwa, naho aka Arunachal Pradesh kakaba mu maboko y’Ubuhinde.
Kugeza ubu imipaka y’ibi bihugu byombi irafunze ndetse abahinde bamwe batangiye gukora imyigaragambyo bamagana ibikorwa by’Ubushinwa.
2.Uburusiya
Ubufatanye mu bijyanye na Diplomasi bwabaye nk’ubugabanije ubukana mu myaka 25 ishize bitewe ni uko Ubushinwa n’Uburusiya byatangiye inkundura bipfa ubutaka buri ku mipaka yabyo byombi. Icyahoze cyitwa Ubumwe bw’Abasoviyete[kurubu ni Uburusiya] mu 1969 cyarwanye n’Ubushinwa mu burasirazuba bw’umupaka ibi bihugu byombi bihanaho imbibi na Mongolia mu gihe ingabo z’Ubushinwa zari zageze ku butaka bw’ikirwa cya Zhenbao kiri mu mugezi ugabanyamo ibi bihugu mo kabiri .
Intambara yo ku kirwa cya Zhenbao yamaze ibyumweru byinshi, irangira yangije byinshi yanatumye ingabo za leta zunze ubumwe za Abasoviyete zimara igihe zikambitse ku mupaka ugabanya ibi bihugu , mu 1991 haje gusinywa amasezerano birangira Ubushinwa bwegukanye ubu butaka. Gusa kugeza ubu hongeye kuvuka amakimbirane ari gutuma ibi bihugu biharirana bipfa imipaka.
3.Vietnam
Iki nacyo n’igihugu gihana imbibi n’Ubushinwa , ibi bihugu bifite ubutaka bungana kilometero 1,281 bihora bihanganiye. inkundura ikomeye yabaye mu 1979 imara iminsi 27 , iza guhitana ibihumbi by’abantu nkuko byatangajwe muri Raporo ya The National Interest.
Kuva ubwo kugeza ubu umuti w’ikibazo cy’amakimbirane nturaboneka kuko ibi bihugu bihora byitana ba mwana kimwe kivuga ko ikindi cyagitwariye ubutaka.