AmakuruPolitiki

Ubushinwa bwashyizeho Minisitiri w’intebe wa munani

Ubushinwa bwabonye Minisitiri w’ Intebe nyuma y’ aho uwahoze Ari minisitiri w’ intebe Li Keqiang agiye mu mu kiruhuko k’ izabukuru amaze gukorera Repubulika ya Rubanda y’ Ubushinwa imyaka icumi(10) aho yayikoreye kuva mu 2013 akageza 2013 bityo akaba yasimbuwe na Li Qiang.

Li Qiang ni we Minisitiri w’ Intebe wa Repubulika ya Rubanda y’ Ubushinwa nyuma yaho atorewe kuyobora guverinoma ku majwi ibihumbi bibiri na magana cyenda na mirongo itatu n’ atandatu (2936) y’ abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ubwo hari batatu (3) batamutoye ndetse n’abandi umunani(8) bifashe mu itora.

Li Qiang ni umugabo w’ imyaka 68 kuko yavutse 23 Nyakanga 1959 avukira mu Mujyi wa Rui’an mu Ntara ya Zhejiang. Ni umuyoboke w’ Ishyaka ry’ abakominisite(CPC) kuko abaye Minisitiri w’ Intebe avuye ku mwanya w’ Umunyamabanga w’ iryo Shyaka ku Rwego rw’ Igihugu.

Li Qiang yitezweho kuzamura ubukungu bw’ Ubushinwa bwari bwaratangiye gusubira inyuma bitewe n’ icyorezo cya COVID-19 kibasiye Igihugu cy’ Ubushinwa cyane cyane ko ari n’ inshuti magara ya Perezida Xi Jinping uyobora Ubushinwa.

Xi Jinping wamaze gutorerwa kuyobora Ubushinwa kuri Manda ya Gatatu nubwo bitari bisanzwe bibaho mu Bushinwa kuva ku buyobozi bwa Mao TSE Taong ni nawe wamamaje Li Qiang kuri uwo mwanya nk’ umukandida ndetse bikaba byaratanze umusaruro kuko yatowe ku bwiganze bw’ amajwi.

Yanditswe na UGIRASHEBUJA CYIZA Prudence

Twitter
WhatsApp
FbMessenger