AmakuruInkuru z'amahanga

Ubushinwa bwashotoye Leta ya Taiwan bwohereza indege z’intambara mu kirere cyayo

Minisitiri y’Ingabo ya Taiwan yatangaje ko indege nyinshi z’igisirikare cy’Ubushinwa zinjiye mu gice cy’amajyepfo ashyira uburengerazuba y’akerere ka ADIZ mu masaha yo ku manywa, zigurukira hafi y’itsinda ry’ibirwa rya Pratas Islands.

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yavuze ko izo ndege 25 z’igisirikare cy’Ubushinwa (kizwi nka PLA) zarimo enye zimisha ibisasu zo mu bwoko bwa H-6, zishobora gutwara intwaro kirimbuzi, ndetse n’indege ishobora gusenya ubwato bw’intambara bwo munsi y’inyanja.

Kugeza ubu ntibiramenyekana icyateje iki gikorwa cy’Ubushinwa ,Ibyo byakurikiwe n’icyiciro cya kabiri cy’indege 13 z’igisirikare cy’Ubushinwa muri ako gace n’ubundi, ku wa gatanu nimugoroba.

Izo ndege zagurukiye hejuru y’amazi ari hagati ya Taiwan na Philippines, nkuko iyo minisiteri yakomeje ibitangaza.

Ubundi mu busanzwe Akarere k’ubwirinzi bwo mu kirere, ni akarere kari hanze y’ubutaka bw’igihugu n’ikirere cy’igihugu – ariko aho indege z’amahanga ziba zigishobora kumenyekanira umwirondoro wazo, no kugenzurwa, mu nyungu z’umutekano w’igihugu.

Leta y’Ubushinwa irimo kwizihiza imyaka 72 hashinzwe Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa, nta cyo kugeza ubu yari yatangaza ku mugaragaro.

Minisitiri w’intebe wa Taiwan, Su Tseng-chang yabwiye abanyamakuru ko Ubushinwa bumaze igihe bushotora igihugu.

Yagize ati: “Ubushinwa bumaze igihe buri mu bushotoranyi bwa gisirikare ku bushake kandi ntawabushotoye, bwangiza amahoro yo mu karere.”

Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Ibihugu bicye gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger