AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Ubushinwa bwashikirije u Rwanda inyubako zuzuye muri IPRC Musanze

Guverinoma y’u Bushinwa yeguriye u Rwanda inyubako  zuzuye mu Ishuri rya IPRC Musanze, zigizwe n’ibyumba by’amashuri, Laboratwari, amacumbi, ibiro by’ubuyobozi inzu mberabyombi n’aho abanyeshuri bashyirira mu ngiro amasomo biga.Kuri ubu iri shuri ryigwamo n’abarenga 1200, bikaba biteganyijwe ko  muri 2024 rizaba ryigwamo n’abanyeshuri 2500. Hari no  kongera porogaramu zigishwa zikava kuri 7 zikagera kuri 12.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette ashima Guverinoma y’u Bushinwa kubera uruhare igira mu  burezi bw’u Rwanda.

Avuga ko kandi igihe kigeze kugira ngo abantu bumve agaciro k’imyuga  n’ubumenyi ngiro.

Ati:“ Ntabwo imyuga n’ubumenyi ngiro bikiri iby’abadashoboye ahubwo ni iby’abashoboye cyane”.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda  Rao Hongwei avuga ko ibikorwa birimo gukorwa ari umusaruro ukomoka ku  mubano mwiza w’ibi bihugu byombi.

Ashimangira ko  kuba kandi bagira uruhare mu guteza imbere uburezi ari uko ari isoko  y’iterambere, ari na yo mpamvu buza ku isonga mu mubano w’ibihugu byombi. Yagize ati: “Ibihugu byacu bifite byinshi bihuriyeho, twese tuzi akamaro k’uburezi”.

Iki ni icyiciro cya 2 cyuzuye gitwaye miliyoni 16 z’amadolari y’ Amerika, ni ukuvuga agera kuri  miliyari 16 z’amafaranga y’u Rwanda.  Icyiciro cya mbere cyatwaye miliyari 12 z’amanyarwanda, byombi byubatswe ku nkunga ya Guverinoma  y’u Bushinwa.

Imirimo yo kwagura IPRC Musanze icyiciro cya 2 yatangiye muri Kamena 2019, byari biteganyijwe ko ryuzura 2020 gusa bitewe n’ingaruka za COVID-19 imirimo yaje kudindira.

Ni ishuri ryubatse ku buso bukabakaba metero kare ibihumbi 16.

Abiga muri ririya shuri rya IPRC  Musanze rimaze kwagurwa, bavuga ko bishimiye ziriya nyubako kuko ari igisubizo ku kibazo cy’ubucucike bari bafite, ubu bagiye kubona aho bigira bisanzuye, kandi babonye n’ibikoresho byinshi bizabafasha mu myigire yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger