AmakuruAmakuru ashushye

Ubushinwa bwagize icyo buvuga ku myitwarire y’Abashinwa mu Rwanda

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hashize iminsi hasakazwa amafoto n’ibikorwa bitandukanye by’Abashinwa mu Rwanda aho benshi banenga imyitwarire yabo banyamahanga.

Ibi byaje gufata intera nyuma yaho mu karere ka Rutsiro hari umushinwa ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano , aho yari ari gukubita abanyarwanda yabazirikiye ku giti bivugwa ko umwe muri bo yari yafashwe yiba umucanga.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye ibikorwa by’Umushinwa ukorera mu Rwanda wagaragaye mu mashusho akubita Abanyarwanda babiri bari baketsweho ubujura.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko iyo Ambasade ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Icyakora iyo Ambasade yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko.

Hudson Wang uhagarariye inyungu z’u Bushinwa muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yagize ati: “Gufata umuntu kinyamaswa no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose bunyuranyije n’amategeko ku muntu uwo ari we wese hatitawe ku mpamvu zibiteye mbere na nyuma yo kubimenyesha Polisi bihanwa n’amategeko.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko, inasaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko y’Igihugu barimo.

Hudson Wang yagize ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugira ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko. ”

“Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.”

Inzego z’umutekano mu Rwanda zatangaje ko zataye muri yombi umushinwa n’abamufashije gukubita abantu abaziritse ku giti.

Amashusho y’iyicarubozo yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga taliki ya 30 Kanama 2021.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD.

Polisi y’u Rwanda ku munsi w’ejo yatangaje ko abagaragazwa barimo gukubitwa ari Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien, inashimangira ko abantu bagaragaye muri iki gikorwa batawe muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro Bisangwabagabo Sylvestre yatangaje ko mu Murenge ayoboye uyu mushinwa yatsindiye gucukura amabuye y’agaciro kandi iki gikorwa akaba agifatanyije n’ibindi bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyamasheke.

Agira ati “Aha yatsindiye mbere hari hasanzwe abantu bacukura amabuye binyuranyije n’amategeko, twabyita kuyiba. Ubwo uyu munyamahanga yazaga bakomeje kumwiba, ariko muri uku kwezi kwa Kanama muri Nyamasheke na ho hari abakozi babiri yafashe bamwibye amabuye ahitamo kubazana mu kiromibe cya Rutsiro kubafungirayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura akomeza agira ati “Abo mu muryango wabo rero bababuriye irengero barashakisha ariko baza kumenya uko uyu mushinwa yabazanye hano, nibwo rero bakurikiye baza hano gushaka amakuru basanga abantu babo ni ho bafungiye.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Hari amakuru avuga ko abaturage bari bafashwe bugwate bagaragaye mu mashusho bakubitwa bajyanywe ku bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro ngo harebwe niba ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe bitarabagizeho ingaruka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger