AmakuruPolitiki

Ubushinwa burakekwaho kwangiza insinga zifasha ibihugu 4 bya OTAN kubona Internet

Ubwato bw’Abashinwa, Yi Peng 3, bwiswe igikoresho cyaketsweho kugira uruhare mu cyaha nyuma yo kwangirika kw’insinga za fibre optic ebyiri zifasha Sweden kuguma ku murongo wa interineti, mu Nyanja ya Baltique.

Amakuru atandukanye yatangaje ko kuwa Kabiri, ubuyobozi bwa Sweden bwategetse ubwato bw’Abashinwa, Yi Peng 3, gusubira mu mazi yayo mu rwego rwo korohereza iperereza ku byabaye.

Iperereza ryatangiye nyuma y’uko insinga ebyiri zifasha itumanaho ryo mu mazi zihuza ibihugu bine bigize NATO zangiritse.

Minisitiri w’Intebe wa Sweden, Ulf Kristersson, yavuze ko “nta birego arega,” ariko ko ashaka gusobanukirwa neza ibyabaye.

Ubu bwato bw’ubwikorezi bwa metero 225 z’uburebure, bwasanzwe buherereye mu mazi mpuzamahanga hagati ya Sweden na Danemark, ni bwo bukekwa nyuma yo kuvugwa muri ako gace mu gihe insinga za fibre optic zihuza Sweden na Lituania kimwe n’izihuza u Budage na Finlande zangirikaga hagati ya tariki ya 18 na 19 Ugushyingo.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Euronews, iperereza ryatangijwe n’abayobozi ba Sweden ryashingiye ku byatangiye gukekwa ko ari ibikorwa byo gusenya nkana.

Ibihugu birimo u Budage na Finlande nabyo byagaragaje impungenge, bitangira iperereza byayo ku bijyanye n’iki kibazo. Mu itangazo ryasohowe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu byombi, bagaragaje ko kwangirika kw’iki gikorwaremezo bifitanye isano n’ibihe bigoye u Burayi burimo, birimo intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ndetse n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.

Bakomeje bavuga ko kwibasira ibikorwa remezo nk’ibi bikomeye bigomba gufatwa nk’icyo kwitonderwa mu gihe cyose, kandi basaba ko ibikorwa remezo by’ingenzi birindwa by’umwihariko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger