Amakuru

Ubushinwa: Abanyeshuri 3 bo muri Kaminuza bapfiriye muri Laboratwari

Abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro mu gihugu cy’Ubushinwa batangaje ko abanyeshuri batatu biga muri kaminiza ya Beijing, ari bo bapfiriye muri laboratwari ubwo yaberagamo guturika bari mu bushakashatsi.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere taliki ya 26 Ukuboza 2018, ubwo abanyeshuri batandukanye biga muri iyi kaminuza bari bahuriye hamwe bari mu bikorwa by’ubushakashatsi bijyanye n’amasomo yabo.

Abatangaje aya makuru baravuga ko ibi byabereye muri laboratwari ya ba injenyeri (engeneers) mu by’ibidukikije muri iyi Kaminuza ya Beijing nk’uko inkuru ya AFP ikomeza ivuga.

Uko guturika kwatumye abanyeshuri batatu bahasiga ubuzima nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ryakomeje rivuga. Bikaba byabaye ku isaha ya saa 9:30 z’igitondo mu Bushinwa muri Kaminuza ya Beijing Jiaotong iherereye mu gice cy’uburengerazuba cy’umujyi.

Abashinzwe ubutabazi boherejwe aho guturika kwabereye, bibafata hafi isaha mu kuzimya umuriro, hagati aho abayobozi bo muri uyu mujyi bakaba batangiye iperereza ku mpamvu yaba yateye uko guturika.

Ubutabazi bwakozwe igihe kingana n’isaaha yose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger