Ubushinjacyaha nti bwumva ukuntu urukiko rwagabanyirije ibihano Mukandutiye Angelina wahamijwe Jenoside
Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko bwatunguwe n’uburyo Mukandutiye Angelina yaciriwe urubanza n’Urukiko rukuru, akagabanyirizwa igihano kandi ngo ibi bitandukanye n’uko amategeko abiteganya.
Mukandutiye w’imyaka 71, ku wa 20 Nzeri 2021 yakatiwe n’Urukiko rukuru gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bwarezemo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bahoze mu mutwe wa MRCD/FLN. Mukandutiye ni we mugore rukumbi uregwa muri iyi dosiye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mukandutiye yoroherejwe ibihano ku cyaha yahamijwe, mu gihe itegeko rigiteganyiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Urukiko rwasobanuye ko rwashingiye ku bintu bibiri: kuba Mukandutiye yaremeye ibyaha guhera ubwo yabazwaga mu iperereza, mu kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’urubanza mu mizi, ndetse bikaba ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko.
Ni impamvu zombi Ubushinjacyaha butemera.
Buvuga ko n’ubwo Mukandutiye yemeye icyaha aregwa, atacyemeye mu buryo budashidikanywaho kuko yavuze ko yashishikarije abana b’abakobwa kujya muri FLN mbere y’uko CNRD ya Gen Wilson Irategeka yihuza na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina, bikabyara MRCD.
Ni imvugo ngo yakoreshege agamije guhunga icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN, kuko abatangabuhamya barimo abo yabishishikarije bemeza ko yabikoze CNRD yaramaze kwihuza na PDR Ihumure.
Ubushinjacyaha bwananenze ingingo yagendeweho Mukandutiye akagabanyirizwa ibihano ari yo “kubera ko ari ubwa mbere akoze icyaha”.
Ni mu gihe asanzwe akatiye igihano cy’igifungo cya burundu yahawe n’Inkiko Gacaca.
Umushinjacyaha yagize ati “Urukiko rukuru, twatangajwe no kuba rwarabishingiyeho kuko dutangira kuburana uru rubanza ku rwego rwa mbere, Mukandutiye Angelina n’ubundi yari asanzwe akatiye ku kindi cyaha, aho yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.”
“Tukaba turi buze gushyira mu ikoranabuhanga izo nyandiko zimuhana ku cyaha yakurikiranyweho kandi yahamijwe cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba kandi binagaragara ko ibyo urukiko rwashingiyeho atari byo kuko we amaze n’igihe kinini yarafashwe.”
Byongeye, ngo hari inyandiko inzego z’iperereza z’u Rwanda zanditse zisaba ko afatwa, ku buryo atageze mu gihugu ku bushaje bwe.
Yakomeje ati “Tukaba tubona rero mu by’ukuri, kuba umuntu ataza ku bushake bwe, agafatwa kubera ko afite icyaha yahamijwe akaba ari nacyo cyatumye afungwa muri gereza, akaba ari naho yaturutse aza kuburana muri iyi dosiye, turasanga rero ibyo urukiko rwashingiyeho rumugabanyiriza ibihano atari byo, tukaba dusaba Urukiko rw’Ubujurire ko rwabikosora.”
Mukandutiye yabwiye urukiko ko yari yemeye icyaha ku buryo bwose, ku buryo ubujurire bw’ubushinjacyaha atabwemera.
Yavuze ko yabaga muri CNRD Ubwiyunge, ishyaka ngo ryari rifite intego ashyigikiye “yo gushaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda”, ryavutse mu 2016.
Ngo bamusabye kubabera Komiseri w’umuryango n’iterambere ry’umwari n’umutegarugori.
Yaje kwinjiza abakobwa mu gisirikare ashaka ko bagira uruhare mu kwirinda, kuko ngo buri gihe baterwaga n’umutwe wa Mai Mai.
Icyo gihe yabinjije muri FLN nk’ingabo za CNRD, mbere y’uko bihuza na PDR Ihumure ya Rusesabagina.
Kubera ko nyuma yo kwihuza uwo mutwe mushya wari ukeneye ingabo, ngo bafashe izina ry’ingabo za CNRD, bariha noneho ingabo zihuriweho za MRCD.
Mukandutiye ati “Ba bakobwa nashishikaje bakajya muri FLN ya CNRD Ubwiyunge, urumva ko bari bagiye muri FLN ya MRCD. Ni aho nemereye ko imbaraga nashyizemo zo gushishikariza abakobwa zigiye muri MRCD, narabyemeye rero kuko icyo gikorwa naragikoze.”
Yavuze ko nubu abyemera kandi abisabira imbabazi.
Yanagarutse ku rubanza yaciriwe muri Jenoside, asa n’uhakana uruhare rwe, avuga ngo “nanjye umuryango wanjye wararangiye.”
Yavuze ko yavutse ku babyeyi b’amoko abiri, aho Se yari Umututsi, Nyina akaba Umuhutukazi, bityo ngo ntiyari guhindukira ngo agire uruhare muri Jenoside.
Mukandutiye yavuze ko ageze mu Rwanda ari bwo yamenyeshejwe ko yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Gacaca mu 2006.
Yakomeje ati “Ubushinjacyaha rero bujya kuvuga kuriya ni nk’aho nabwo bunyemeza ko ibyo Gacaca zavuze byanze bikunze bimpama, ariko njyewe ntacyo ndabivugaho. Ubwo rero ngasanga kiriya nacyo nta shingiro gifite kugira ngo bakigendereho.”
Yavuze ko icyemezo cyo kumugabanyiriza ibihano Urukiko rwagiha agaciro, byaba na ngombwa imyaka itanu yakatiwe gufungwa ikagabanywa kurushaho kuko yemera ibyaha agasaba imbabazi.
Yakomeje ati “Kuko iyo burundu Gacaca yanshyiriyeho nyirimo kugeza ubungubu. Niba mubyemeje rero cyangwa mwongereyeho n’indi myaka, mukansobanurira. Nzabanza iyo burundu nyirangize njye muri iyo myaka, nzabanza kurangiza iyo myaka? Muzambwire ukuntu ibyo bihano bikurikirana bidahuje.”
Mukandutiye yari umwalimukazi mu Mujyi wa Kigali, ndetse kuva mu 1986 – 1994 yari ushinzwe amashuri (inspectrice) muri Nyarugenge, ngo akaba umugore wa mbere wahawe uwo mwanya mu Rwanda.
Nyuma yo guhunga mu 1994, yagaruwe mu Rwanda mu 2019 hamwe n’abarwanyi benshi nyuma yo kugabwaho ibitero n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC.
Yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, ngo aharangirize igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge, rwamuburanishije adahari.
Yahamijwe ko yagize uruhare rukomeye mu gutoza Interahamwe afatanyije na Colonel Renzaho Tharcisse wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.