Ubushinjacyaha bwagaragaje ukuri ku rupfu rwa Kizito Mihigo
Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo yakozwe ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo rwabaye ku wa 17 Gashyantare 2020 muri kasho ya Polisi iri i Remera, bigaragara ko yapfuye yiyahuye mu mugozi.
Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry’aho urwo rupfu nwabereye, raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n’ibyavuye mu ibazwa ry’abantu babajijwe.
Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.
Raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hyptpda), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.
Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze alto Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe n’uko bagaragaje ko hagati y’aho bad bicaye n’icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo had intera itatuma bumva ibyabaye.
Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.