Ubusesenguzi busanga Afurika igiye kuba ikibuga cy’imirwano hagati y’u Burusiya n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi
Umusesenguzi muri Politiki ya Afurika Dr Paul Kananura asanga Afurika igiye kuba ikibuga cy’imirwano hagati y’u Burusiya n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bihataniye kurwanira ubwiganze bwo gutegeka Isi.
Dr. Paul Kananura : “Le terrorisme doit être combattu avec une approche de coopération internationale sincère”
Mu Kiganiro Dr Kananura yahaye ijwi rya Amerika avuga ko ibi abishingira ku kuba igihugu cyose gikeneye gutegeka ibindi kibitangirira muri Afurika kuko asanga aribwo butaka burimo umutungo kamere bwonyine buri gihugu gishaka gutegeka ibindi kigomba kubanza gutunga.
Yagize ati:”Afurika igiye kuba isibaniro ,buriya iriya ntambara iri kubera muri Ukraine ni toto(Ni nto) ugereranije n’izabera muri Afurika kandi izatwara ubuzima bw’Abanyafurika benshi.”
Dr Kananura akomeza avuga ko mu gihe ntacyo Afurika ikoze ngo yigenge, izahura n’akaga. Avuga ko igishobora gukorwa ngo hirindwe ibi byose, ari uko, hashingwa Afurika yunze ubumwe ikora ikaba Leta zunze ubumwe za Afurika bityo ngo nibyo byayiha ijambo rishobora gutuma yirwanaho imbere y’ibi bihugu bikomeye ku Isi.