AmakuruInkuru z'amahanga

Ubusabe bw’u Burundi bwo kuba umunyamuryango wa SADC byatewe utwatsi

Perezida wa Namibia Hage Geingob usanzwe anayobora umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC), yatangaje ko ibihugu byibumbiye muri uyu muryango byateye utwatsi ikifuzo cy’u Burundi bwari bwasabye kuwinjiramo.

Ni nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Ezechiel Nibigira yari yasabye Perezida Geingob ubufasha bwa Nambia kugira ngo u Burundi bwemererwe kuba umunyamuryango wa SADC.

Nibigira uyu yakoraga nk’intumwa yihariye ya Perezida Nkurunziza kuri buriya busabe.

Mu gihe uyu Nibigira yagezaga icyifuzo cye kuri Perezida wa Namibia, yamubwiye buryo ki u Burundi ari igihugu gitekanya kandi kikaba kigendera ku mategeko, yongeraho ko Perezida Nkurunziza yafashe ubutegetsi binyuze mu nzira ya Demokarasi.

Nyuma muri uku kwezi SADC yohereje intumwa zayo i Bujumbura, kugira ngo zigenzure niba koko igihugu cy’u Burund cyujuje ibisabwa byatuma cyakirwa nk’umunyamuryango mushya.

Igenzura ryasanze u Burundi butujuje ibisabwa byabuhesha kwakirwa muri SADC, birangira ubusabe bwabwo bwanzwe.

Ibyashingiweho kugira ngo kitemererwa, harimo ko intumwa zoherejwe na SADC zasanze iki gihugu gikeneye kubanza cyakemura ibibazo bya Politiki bicyugarije bivugwa ko byakuruwe na Perezida Nkurunziza ubwo yangaga kurekura butegetsi muri 2015.

Perezida Geingob yasobanuriye mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli wari wamugendereye ko u Burundi butujuje ibisabwa ngenderwaho bya SADC.

Perezida Geingob yagize ati“ Intumwa SADC zoherejwe mu Burundi gukora igenzura, gusa zaduhaye umwanzuronama w’uko hari amahirwe make y’uko u Burundi bwemerwa muri SADC. Impamvu ni ibibazo bishingiye kuri Demokarasi bitarakemuka muri kiriya gihugu.”

Perezida wa Namibia yabwiye mugenzi we wa Tanzania kandi ko kuba u Burundi bushinjwa n’u Rwanda gufasha abashaka guhungabanya umutekano warwo,  hanyuma na bwo bukarushinja kwivanga mu buzima bwabwo, na byo byagendeweho banga buriya busabe.

Umuryango wa SADC ufatwa nk’umwe mu miryango itekanye kandi itanga icyizere mu miryango ihuriwemo n’ibihugu muri Afurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger