Urukundo

Uburyo wakwereka urukundo umukunzi wawe bigatuma agukunda cyane

Akenshi iyo uri mu rukundo hari igihe wibaza uti ese ni gute nzereka urukundo uwo dukundana?, ese tuzaryamane?, ese njye musura kenshi?, ese njye muha impano kenshi?, ese njye musohokana kenshi? n’ibindi byinshi, hari igihe udakundwa kubera ko uterekana ko  koko uwo ukunda umukunda , twabahitiyemo uburyo bugera kuri 7 wakwerekamo urukundo umukunzi wawe.

Jya Wubaha umukunzi wawe

Ntugakunde kwereka umukunzi wawe ko uri uwingenzi kuri we, ntukamwereke ko agukeneye ahubwo jya umwereka ko umukeneye cyane , jya umwubaha , ntukamufate nk’ikintu kiraho ngaho gusa , oya, jya wubaha uwo ukunda. Ugomba kubaha , ukamukunda nawe nubwo yaba atari yakwiyumvamo azagera ho agukunde.

Ujye uzirikana umukunzi wawe

Nibyo , ugomba kujya uzirikana umukunzi wawe, wibuka amatariki y’ingenzi , wibuka ibyo mwavuganye , gahunda mwahanye ndetse ukibuka n’ibyo wamusezeranyije gukora. Abantu benshi dukunda kwibagirwa ariko ibyiza n’ukubyirinda kugira ngo ushimishe umukunzi wawe. ntukibagirwe amabara akunda, ibyo akunda kurya, icyo akunda kunwa n’ibindi kuko nubimuha mu buryo butunguranye azarushaho kumva ko umukunda.

 Ugomba kumenya uko umubiri we uteye

Ibi ni byiza, yego ntabwo uri umuganga ariko ugomba kumenya uko umubiri we uteye , ukamenya aho wakora akishima , ukamenya aho ukora bikamubangamira, cyane cyane ibi nibyo bituma mu gitanda abashakanye bishyimirana mu buriri.

 

Muhe igihe

Nta muntu numwe uhora  ahuze (adafite umwanya). Umukunzi wawe azaba agukunda bya nyabyo kandi agufiteho gahunda nyayo igihe akubonera umwanya mu kabonana ndeste mukabona n’umwanya wo kuganira. Ntabwo aba ari wawundi uguhamagara cyangwa se ngo akwandikire aruko agushaka gusa. Ahubwo ibi abikora n’igihe cyose atagukeneye ho ikintu runaka.

Ba umugabo ukoresha ukuri

Ibi binanira abantu benshi, kuvugisha ukuri. Muri iyi minsi abantu basigaye babeshya abo bakunda ahanini ariko bakabeshya kubijyanye n’amafaranga , umukunzi wawe aragusaba ubufasha bw’amafaraga ukabumwemerera kandi ntayo ufite cyangwa se uyafite udashaka kuyamuha ukamwemerera ugira ngo umwikize akuve imbere, yamara kugenda ntuyamuhe. Ibi ni amakosa , jya ukoresha ukuri niba urakora ikintu ugikore niba udashoboye kugikora  ntukimwemerere. Niba umusezeranyije ikintu gikore .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger