Uburusiya bwumvikanye na Uganda kuyubakira ingufu za ‘nuclear”
Uburusiya bwasinye amasezerano n’igihugu cya Uganda agamije kuyubakira ingufu za ‘nuclear’. Uganda ivuga ko izakoresha ingufu za ‘nuclear’ mu bijyanye n’inganda, ubuvuzi no mu bindi bikorwa by’amahoro.
Aya masezerano yasinyiwe i Vienna, avuga ko Uburusiya buzubaka ingufu za ‘nuclear’ muri Uganda kugira ngo iki gihugu kibone amashanyarazi ahagije.
Muri Afurika igihugu cyagerageje umushinga nk’uyu ni Africa y’Epfo gusa yo yahagaritse umushinga utaravuzweho rumwe, wari mu masezerano yasinywe mu gihe cy’ubutegetsi bwa Jacob Zuma, aho iki gihugu cyagombaga gutanga asaga miliyari 76$ mu bikorwa byo kubaka ingufu za ‘nuclear’ ku bufatanye na Sosiyete ya Leta y’Uburusiya yitwa Rosatom.
Mu mwaka ushize wa 2018, u Rwanda n’Uburusiya na byo byasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukoresha ingufu za nuclear mu mishinga igamije amahoro.
Aya masezerano n’u Rwanda yasinyiwe i Moscow aho abahagarariye Leta y’Uburusiya na Leta y’u Rwanda basinye amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu gukoresha ingufu kirimbuzi mu bikorwa bigamije amahoro n’iterambere. Ibi biri mu byaganiriweho ubwo Perezida Kagame yasuraga Uburusiya akabonana na Perezida Putin.
Aya masezerano byavuzwe ko ari umusingi w’ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka “Center for Nuclear Science and Technology” mu Rwanda, igamije kubaka iby’izi ngufu zigakoreshwa mu bikorwa by’iterambere. Izi ngufu kirimbuzi zizakoreshwa mu guteza imbere inzego z’ubuhinzi, ubuzima, iby’imiti, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gukora amashanyarazi.
Ubushinwa binyuze muri China’s National Nuclear Corporation bwo bwasinye amasezerano na Uganda, agamije kuyifasha kubyaza umusaruro amabuye yitwa ‘Uranium’ agakorwamo ingufu za ‘nuclear’ zakoreshwa mu bikorwa by’amahoro.