Uburusiya bwashyize Ukraine mu icuraburindi rikomeye
Nyuma y’ umunsi umwe gusa Uburusiya bugabye igitero simusiga muri Ukraine kigahitana imbaga y’ abantu batagira ingano, na none kuri uyu wa kabiri iki gihugu cyongeye kugaba indi nkubiri y’ibitero byiciwemo abantu benshi mu gitero cyabereye kuri hoteli yo mu mujyi wa Kryvyi Rih, rwagati muri Ukraine, ndetse n’ ibindi bitero by’indege nto z’intambara zitagira umupilote zizwi nka ‘drone’, mu karere ka Zaporizhzhia, mu majyepfo ashyira uburasirazuba.
Abashinzwe ubugenzuzi bw’ ikirere muri Ukraine bavuze ko batahuye indege z’Uburusiya zagabye ibyo bitero bya misile bavuga ko zihutaga cyane kurusha umuvuduko w’ijwi zizwi nka ‘hypersonic missiles’, ndetse igisikare cya Ukraine kirwanira mu kirere nacyo kikaba cyavuze ko cyashoboye guhanura misile eshanu hamwe n’ indege 60 za drone.
Abantu nibura batandatu barapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse, ubwo uturere turenga kimwe cya kabiri cy’uturere twa Ukraine twagabwagaho ibitero na ‘drone’ n’ibisasu bya misile by’Uburusiya. Ibikorwa-remezo by’amashanyarazi byarangiritse, bituma umuriro ubura mu mijyi myinshi, ndetse bigira n’ingaruka no ku buryo bwo kubona amazi.
Itangazo rya minisiteri y’ingabo z’Uburusiya ryavuze ko intwaro zidahusha zirasa kure zo mu kirere n’izirasira mu nyanja zakoreshejwe mu kurasa ku bigo by’ingufu z’amashanyarazi n’ibikorwa-remezo bijyanye na zo muri Ukraine, harimo no mu murwa mukuru Kyiv, mu karere ka Lviv, Kharkiv n’aka Odesa.
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ibyo bitero ari agahomamunwa, avuga ko Amerika izakomeza gufasha umuyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Lammy nawe akaba yamaganye ibitero bya misile na drone by’Uburusiya ku bikorwa-remezo bya gisivile avuga ko ari igikorwa cy’ ubugwari.
Mu bitero bishya byo mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa kabiri, Uburusiya bwavuze ko bwateye misile 10, bunohereza ‘drone’ 81. Hoteli yarashweho na misile yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ mu mujyi wa Kryvyi Rih mu ijoro ryo ku wa mbere, yica umugabo n’umugore, ndetse abandi bantu benshi barakomereka abandi baburirwa irengero.
Ibi bitero bishya birimo kubonwa nko kugerageza kw’Uburusiya kongera gushimangira ko bugenzura iyi ntambara, nyuma yuko Ukraine iherutse kwigarurira ubutaka mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.
Uburusiya bwatangiye kurasa ku bikorwa-remezo by’amashanyarazi bya Ukraine kuva mu ntangiriro y’igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine, cyatangiye muri Gashyantare mu mwaka wa 2022.
Ku wa mbere, Zelensky yasabye inshuti za Ukraine zo mu burengerazuba, zirimo Ubwongereza, Amerika n’Ubufaransa, guhindura amategeko yazo zikareka Ukraine igakoresha intwaro zayihaye, ikazirashisha kure cyane mu Burusiya. Ukraine yemerewe gukoresha zimwe mu ntwaro z’uburengerazuba mu kurasa imbere mu Burusiya – ariko zitari intwaro zo kurasa mu ntera ndende.