Uburezi: “Umwana utatsinze bamwimura bate?”-Perezida Kagame
Perezida Kagame ntiyumva uburyo umwana atsindwa bakamwimura, yanavuze ko gutsindwa byareberwa ku barimu n’abanyeshuri.
Yabitangarije i Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri ubwo yasuraga aka karere.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gusaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe gukurikirana ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi birimo n’icy’abana barenga 1200 bo mu bigo 36 bataye ishuri mu 2018, naho abasaga 3000 bagasibira mu myaka bigagamo.
Ni nyuma y’isuzuma ryakozwe n’intumwa za Minisiteri y’uburezi muri ako karere.
Basanze imwe mu mpamvu ituma abana bava mu ishuri muri Nyamagabe harimo gusibizwa, kwirukanwa kwa hato na hato bakajya gukora mu cyayi, kurinda umuceli, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye Perezida Kagame ko bagiye gukomeza gushishikariza ababyeyi kurinda abana guta ishuri kuko bigararagara ko umubare w’abana bata ishuri uri hejuru cyane n’abarimu bakomeje gutesha abana ishuri kubera ko babasibiza ku kigero kiri hejuru.
Icyakora Perezida Kagame yavuze ko abarimu atari bo kibazo, kuko asanga abarimu nta nyungu baba bafite mu gusibiza umunyeshuri kandi yatsinze cyangwa kumwimura atatsinze.
Ati “Sinibwira ko hari umwarimu wifuza ko yasibiza abanyeshuri. Umunyeshuri utatsinze we bamwimura bate? Biri mu mpande zombi rero. Hari ubwo umunyeshuri aba atatsinze kubera ko yigishijwe nabi ibyo ubibara ku mwarimu.”
Yavuze ko mu kurwanya ko gutsindwa k’umunyeshuri byaturuka kuri mwarimu, Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera ubushobozi bwa mwarimu ahabwa amahugurwa n’ubushobozi mu buryo bw’imibereho.
Ati “Ubushobozi bw’imyigishirize n’ubushobozi bw’ibyo bahembwa turagerageza ngira ngo natwe dukeneye kongera imbaraga kuko ntabwo biba bihagije. Hashyizweho aho abarimu bashobora kuvana inguzanyo ku buryo buhendutse, ejo bundi twongeye imishahara, wongera uko ubishoboye ntabwo wongera ibihagije umuntu ariko icyo aba ari ikimeneyetso cyiza.”
Perezida Kagame yavuze ko abanyeshuri n’ababyeyi bagomba gushyiraho akabo kugira ngo uburezi n’uburere by’abana birusheho gutera imbere.
Ati “Biturutse ku bufatanye hagati y’ababyeyi n’abanyeshuri nabo baba bakwiye gushyiraho akabo, bagakoresha uburyo buhari abantu bagatera imbere, tukagira uburezi bumeze neza tukagira abana babyungukiramo biga bagatera imbere bakabasha gukorera igihugu cyabo uko bikwiye.”
Mu burezi hari abatunga agatoki uburyo bwo korohereza abanyeshuri mu kuva mu mwaka bigamo bajya mu mwaka ukurikira , aho bavuga ko ahenshi nta munyeshuri ugisibira bikadindiza ubumenyi bw’abana.