AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Uburasirazuba: Abahoze mu ngabo bahawe amahugurwa abafasha kwibeshaho mu buzima rusange

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare RDRC irimo gutanga amahugurwa y’umunsi umwe ku bagore bahoze ari abasirikare, n’abafite abagabo bahoze ari abasirikare bo mu Ntara y’Iburasirazuba, ku bijyanye no kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Kayonza Major Ntagwabira Evariste yagize ati: “Mukundane kuko n’Igihugu kirabakunda, kandi ibyo muri bwige ntimubisige ahangaha ahubwo mubigumane kugira ngo muzabashe kwiteze imbere n’imiryango yanyu.”

Ayo mahugurwa bayateguriwe mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi, bakaba barimo guhabwa ishusho mbonera y’uko umushinga ukwiriye gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa. Buri wese azategura umushinga yahisemo anawugiremo uruhare, komisiyo nayo ikabatera inkunga.

Abo bitabiriye amahugurwa basobanuriwe ko hari bimwe mu byo abantu benshi bakunze kwibwira bitari byo, nko kumva ko gutangira umushinga bisaba kuba ufite amafaranga menshi, ahubwo ko igishoro ari mu mutwe; bisaba kwiyemeza, gutegura no kwiga neza umushinga wawe bikanajyana n’aho uzawukorera.

Bibukijwe ko rwiyemezamirimo mwiza agomba kuba inyangamugayo: gutanga serivisi nziza, kugira ukuri, kubahiriza amasezerano, gutinyuka no gukora imibare ye neza. Agomba kugira ikinyabupfura, gukurikiza gahunda za Leta mu byo akora byose kandi agasorera ku gihe.

Ikindi ni uko Rwiyemezamirimo agira ibitabo yandikamo ibyinjiye n’ibisohoka. Bimufasha kumenya niba yunguka cyangwa ahomba, niba ibicuruzwa bigenda n’ibitagenda. Amenya guhangana na ba mukeba bahurira ku isoko, gushaka amakuru: isoko ry’ibikorwa bye, ibyo abakiliya bifuza, ibigezweho n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger