Utuntu Nutundi

Uburakari bukabije bushobora gutera Indwara zikomeye ku muntu (Zimwe muri zo)

Uburakari ni amarangamutima asanzwe ku bantu batandukanye, ariko iyo bibaye kenshi kandi mu buryo bukomeye, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu haba ku mubiri inyuma cyangwa mu buzima bwo mu mutwe.

Imvaho Nshya yaguteguriye inkuru ikubiyemo indwara zigera kuri enye zishobora guterwa no kugira uburakari bwa hato na hato.

Indwara z’umutima

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Laura Kubzansky, bwatewe inkunga n’Ikigo gishinzwe ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwerekanye ko uburakari bugendana bya hafi na hafi n’indwara z’umutima

Kurakara kenshi bishobora kongera ibyago byo kurwara umutima. Iyo urakaye, gutera k’umutima n’umuvuduko w’amaraso biriyongera.

Igihe ukunze kugira uburakari mu buryo bukabije, bishobora gukurura ibibazo by’umutima birimo umuvuduko w’amaraso.

Guhorana umujinya udashira kandi bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso, mu gihe cy’umujinya mwinshi, imiyoboro y’amaraso irakomera kandi ikifunga, bigatuma umutima wawe utera cyane, ibyo bikaba bishobora gutera umuvuduko ukabije w’amaraso uhoraho mu gihe bibaye kenshi.

Ibibazo by’igogora

Uburakari bushobora kugira ingaruka kuri sisitemu y’igogora, kuko iyo umuntu akunda kurakara cyane habaho ikorwa ry’umusemburo witwa cortisol, ubaho iyo urakaye cyangwa igize stress, bikagabanya imikorere isanzwe y’igogora, bikaba byatera kwiyongera kwa aside mu gifu, uburibwe mu gifu n’ibindi bibazo byo mu gifu.

Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Umujinya ukabije ushobora kugira uruhare mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nko guhangayika no kwiheba, guhora wumva urakaye cyangwa ubabaye bishobora kugutera ubwigunge, guhungabana mu marangamutima, ndetse no kugorwa no gucunga amarangamutima, bikagira ingaruka ku mitekerereze yawe muri rusange.

Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi zitanga inama y’uko ari byiza gucubya uburakari kugira ngo wirinde gushyira ubuzima bwawe mu kaga, kandi ko ushobora kwifashisha uburyo butandukanye burimo Imiziki, imbyino, filime ndetse no kuganira n’inshuti zawe kenshi kugira ngo udaheranwa n’uburakari.

Gufata ingamba zo gusobanukirwa no kugenzura uburakari bwawe bishobora kubungabunga ubuzima bwawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger