AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Ubumwe bw’Abanyarwanda niyo ntwaro ikomeye y’iterambere-Perezida Kagame

Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje kubitabiriye Rwanda Day irikubera i Bonn mu Budage,yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda, avuga ko ari ryo pfundo ry’iterambere rimaze kugerwaho.

Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu, avuga ko kuba serivisi zatangwa nabi mu mabanki cyangwa mu bitaro bidasobanuye ko nta terambere rihari nk’uko bamwe babyumvikanisha.

Perezida Kagame avuga ko abanenga iterambere u Rwanda rugezeho ari bake kandi na bo bari mu mahanga

Ahamya ko imvugo zinenga iterambere ry’u Rwanda uzisanga “hanze, mu bantu bake, kurusha uko Abanyarwanda babyumva” agahamya ko u Rwanda rw’ubu rukomeye.

Yvuze ko gukomera ku Rwanda rubikesha ubumwe bw’Abanyarwanda, kuba bishakamo ibisubizo mu gukemura ibibazo bihari, ntabwo ari uko rufite intwaro za rutura cyangwa ingabo zikomeye.

Mu magambo ye bwite yagize ati, “u Rwanda rumaze gutera intambwe, rurakomeye, rurahangana n’ibibazo rugifite kandi birahari byinshi, kuba rukomeye si uko turi ibitangaza, si uko dufite intwaro zikomeye, ingabo zikomeye, icyo mvuga ni u Rwanda rw’Abanyarwanda, bakorera hamwe, bafite intego imwe, gukomera gutyo nta gishobora kubisenya.”

Yunzemo ati, “Ni yo mpamvu na bake bakirwanya u Rwanda ndetse batera n’umutekano muke, n’ejo bundi, n’uyu munsi, umwaka ushize, abagiye babigerageza, icyabahagaritse, icyabatsinze, ni Abanyarwanda bari hamwe, ni Abanyarwanda bumva ko ibibazo tugifite ni byo bibazo n’ibindi bihugu byose bifite.’

Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze ndetse n’inshuti za rwo bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame
Twitter
WhatsApp
FbMessenger