Igitekerezo: Ubukene, imwe mu mpamvu zitera ubunyamwuga buke mu itangazamakuru.
Uko iminsi ishira niko mu Rwanda havuga ibitangazamakuru bitandukanye, kandi byose bikenera abakozi kugira ngo akazi gakorwe neza kandi gakorwe ku gihe. Kuba hari ibitangazamakuru byinshi ubwa byo si ikibazo, ahubwo ikibazo kiri mu makuru atangazwa na byo, akenshi usanga hari ibinengwa mu gukoresha abakozi batari abanyamwuga.
Kudakora kinyamwuga bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, ariko iza ku isonga ni iy’ubushobozi buke bwa bimwe mu bitangazamakuru, usanga bitanahemba abakozi babyo, ibi bigatuma umunyamakuru ashobora kugira amwe mu mahame y’itangazamakuru yirengagiza kugira ngo abone amaronko, abenshi bita “Giti”.
Ikibazo cy’ubushobozi buke bw’ibitanagzamakuru cyagiye kivugwaho kenshi ndetse hari n’ingamba zafashwe zijyanye no kureba uko ubwo bushobozi bwakongerwa, ariko ikibazo kigihari nuko abakozi(Abanyamakuru) bitaborohera gutegereza igihe ibintu bizagira mu buryo, cyane ko baba bakeneye kubaho, no gukemura bimwe mu bibazo bisaba amafaranga. Ikindi kandi nuko iyo atihanganiye gukora adahembwa, ashobora kwirukanwa agasimbuzwa undi ubasha kubyihanganira. Ibi bikaba byatuma yemera gukora nabi kugira ngo abone uko abaho.