AmakuruImyidagaduro

Ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri DJ Theo(Amafoto)

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ibyamamara bitandukanye ,abavandimwe n’inshuti bagiye guherekeza nyakwigendera Nshimiyimana Theogene wamenyekanye nka DJ Theo uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

DJ Theo ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, abamurwaje bagaruka ku butumwa yasigiye abo babanye mu ruganda rw’imyidagaduro.

Kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ni bwo DJ Theo yasezeweho bwa nyuma mu rugo aho yari asanzwe atuye, umuhango witabiriwe n’abo babanye ndetse n’inshuti ze.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo n’abahanzi nka Riderman, Tonny Unique, Young Grace, Fayzo, Danny Nanone, Senderi Hit, Okkama, Clapton Kibonge n’abandi batandukanye.

Mu ijambo rye, Cyubahiro Ernest akaba murumuna wa Mico The Best uri mu barwaje DJ Theo yavuze ko ubwo yari arembye bikomeye yamuhaye ubutumwa yazamuhera abo babanye mu myidagaduro.

Ati “Hari igihe umubiri wamuryaga ukabona arushijeho kwiheba wenda akabona ko tutazataha, akambwira ati uzambwirire inshuti zanjye abo twabanye bose ko urukundo ari rwo rwa mbere, tugirirane urukundo hagati yacu tubane mu byiza no mu bibi. Iryo ni ryo jambo yansabye kuzabwira abantu be!”

Ndayizigiye Emmanuel na we warwaje DJ Theo akaba ari na we wari kwa muganga ubwo yitabaga Imana, yavuze ko uyu musore atigeze yitaba Imana urupfu rumubabaje.

Yabwiye abari bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma ko mbere yo kwitaba Imana yabanje koroherwa ndetse DJ Theo utaragiraga ikintu abasha gukora areguka yijyana ku bwiherero, yongera kwisubiza aho aryama.

Ndayizigiye yavuze ko mu masaha ya nyuma ya DJ Theo, bagize umwanya uhagije wo kuganira kuko yari yagaruye imbaraga ndetse ari kubibasha.

Uyu we ahamya ko amwe mu magambo ya nyuma yaganiriye na DJ Theo yamwibukije ko inshuti nyayo ari ibasha kukugeraho mu gihe ufite ibibazo.

Ati “Yarampamagaye arambwira ngo ikintu kibaho mu buzima, ubana n’abantu benshi ariko inshuti yawe ni ibasha kukugeraho mu gihe ufite ibibazo. Mu by’ukuri DJ Theo ajya kugenda ntabwo yagowe n’urupfu, cyereka niba byarimo imbere ariko inyuma ntabwo yigeze agaragurika rwose.”

Riderman wakoranye na DJ Theo imyaka myinshi, yavuze ko yari umuntu w’imfura ukunda abantu ndetse wifuza iterambere ry’abandi ariko kandi akaba umuntu wari ufite inzozi nyinshi.

Uyu muraperi wageze hagati akagorwa no kugira byinshi byo kuvuga yagize ati “Ntabwo nabona ibintu byinshi mvuga uyu mwanya, Abanyarwanda ni bo bajyaga bavuga ngo umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo, Imana imwakire.”

Anita Pendo wavuze mu mwaya w’aba DJs yibukije abo bahuje umwuga ko babuze inkingi ya mwamba, ahamya ko ari mu bubahishije akazi kabo.

Ati “Yatubereye inkingi ya mwamba, hari abo yatije ibikoresho, abo yafashije, abo yigishije nzi ko benshi babisobanura rwose. Yari umusore uzi kubana neza rwose udatuma aho mwicaye uhagirira irungu […] iyo haba hari igishoboka cyose twakora ngo tugarure ubuzima bwe twari kugikora ariko ntacyo kuko biri mu bubasha bw’Imana.”

DJ Theo witabye Imana ku wa 21 Mutarama 2025, nyuma yo gusezerwaho bwa nyuma, yashyinguwe mu irimbi rya Mont Kigali.


Amafoto ya IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger