AmakuruAmakuru ashushye

Ubuhamya bw’abagabo babiri bavuga ko barokotse impanuka y’indege ya Euthiopian Airlines

Abagabo babiri bavuga ko barokotse impanuka y’indege ya Euthiopian Airlines iherutse guhanuka taliki ya 10 Werurwe 2019, ubwo yafataga urugendo iva muri Euthiopia yerekeza i Nairobi muri Kenya, bavuga ko barokotse kubera imbaraga z’Imana gusa.

Amakuru yemeza ko Ahmed Khalid na Antonis Mavropoulos barokotse biturutse kubukererwe bagize hakurikijwe amasaha n’iminota iyi ndege yagombaga guhagurukiraho.

Antonis Mavropoulos  avuga ko icyamutunguye ari uko yarokotse iyi mpanuka mu buryo we yafataga nk’akarengane gakomeye akorewe n’abashinzwe kwinjiza abantu mu ndege.

Antonis ubwo yageraga ku kibuga cy’indege ngo ajyane n’abandi yahageze yakerewe iminota ibiri gusa bituma  yangirwa n’ababishinzwe kwinjira bitewe n’uko bari bamaze gufunga imiryango. Mu gihe cy’iminota 10 gusa indege yari imaze ihagurutse ndetse n’uyu mugabo yijujuta avuga ko arenganyijwe yabwiwe ati “shima Imana, ni wowe wenyine urokotse.

Iyi ndege yahanutse hasi irasandara ihtana abantu bose bari bayirimo.

Nyuma y’ibi uyu mugabo yasangije abantu ibimubayeho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Naraboroze cyane mvuga nti nimunkingurire. Mu by’ukuri nakererewe kuko nari nataye ivarisi yanjye n’abaje kuntwara ngo bangeze ku kibuga k’indege turaburana. Nagize agahinda cyane.

Ku kibuga k’indege banshyize ku ndege ikurikiraho ihaguruka saa 11:20, banansaba imbabazi ku bibayeho banjyana ahantu heza ho kwicara ngo ntegereze andi masaha atatu.

Bigeze saa 10:50 nagiye ku ndege ngo ngende, abakobwa babiri bambwiye ko ku mpamvu z’umutekano wanjye batari bunyemerere ko njyamo.

Byarandenze noneho numva ngomba kubaregera hejuru, njya kuri Police y’ikibuga k’indege.

Uyu yarambwiye ngo nindeke kwigaragambya ahubwo nshime Imana kuko ari njye mugenzi gusa urokotse impanuka y’indege yagombaga kuntwara. Ko bityo batari kureka ngenda batamenye neza uwo ndi we n’impamvu ntagiye mur iyo ndege.”

Uyu mugabo arakomeza ati “Nabanje kugira ngo arambeshya, ariko uko yabimbwiraga byatumye ntashidikanya. Numvise meze nkutagihagaze ku maguru yanjye. Bambaza byose bareba neza uwo ndi we kandi bamfata neza.

Banshyira mu nzu bansaba ko ntegereza kugeza babonye andi mabwiriza. Nahise nshaka amakuru kuri Internet maze inshuti yanjye i Nairobi imbwira ko hashize iminota 30 bategereje indege yari kunzana ariko nta makuru na macye ahari yayo. WiFi ya hano yahise inavaho.”

Nyuma gato nabonye ubutumwa(SMS) bw’inshuti yanjye bumbwira ko indege yahanutse hashize umwanya muto igurutse, ko ari amakuru avanye mu binyamakuru byo mu Bugereki. Nuko nanjye ntangira kubwira abantu banjye ko iyo ndege ariyo imaze kunsiga.

Ariko nabitekerejeho gato ngwa igihumure maze numva amahirwe akomeye ngize mu buzima.”

Uyu mugabo avuga ko kwandika iyi nkuru byamufashije kwakira ibyabaye. Avuga ko mu buzima ibintu byose bibaho hari impamvu naho umuntu we akwiye gukora igikwiriye gusa.

Ahmed Khalid uba i Dubai avuga ko iyi ndege yamusize kuko iyo yari yateze mbere yari kumugeza i Addis Ababa kugira ngo akomeze Nairobi yatinze, ageze Addis amenya ibyabaye nawe avuga ko yarokotse.

Se yari amutegereje i Nairobi kuko yagombaga kuza n’iyi ndege, nawe yatangaje ko akimenya amakuru yari azi ko umuhungu we yaguye muri iyi mpanuka ariko yatangajwe no kubona amuvugishije akamubwira ko akiri Addis kuko iyi ndege yamusize.

Ikaye yemerera uyu mugabo ko yari akwiye kugenda muri iyi ndege
Antonis wangiwe kujya mu ndege yamaze kugera ku kibuga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger