Amakuru ashushyeImikino

Ubuhamya bwa Karekezi Olivier warokotse Jenoside yatwaye benshi mu be

Karekezi Olivier yamamaye nk’umukinnyi muri APR FC, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse no mu makipe yo muri Sweden nyuma aza kwinjira mu butoza, aho yatoje amakipe y’abana yo muri Sweden nyuma za kuza muri Rayon Sports yaje kuvamo muri Gashyantare uyu mwaka.

Uyu musorore warokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside abikesheje kuba yarakinaga umupira w’amaguru ndetse n’uko umupira w’amaguru wamwomoye ibikomere ugatuma adakomeza guheranwa n’agahinda.

Karekezi Olivier atangira ubuhamya bwe agira ati” Iwacu hari i Gikondo, narokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Gikondo, Jenoside yahitanye Mama na bakuru banjye, babishe ku itariki 9 Mata.

Njye nari kumwe na bo kuri Paruwasi, hanyuma mpava niruka, nyura ku mashuri ya Kinunga, ngeze hepfo mpura n’umwe mu nterahamwe ariko Papa we, Papa wanjye yajyaga amufasha ibintu bimwe na bimwe mu buzima busanzwe, agerageza kundokora kuko hari abari bagiye kunyica.

Nahise nzamuka nsubira mu rugo, umukozi wadukoreraga nasanze baramutemye ariko bamusiga akiri muzima, ubwo turabana nyuma haza kuza na mukuru wanjye witwa Aimable turagumana, ariko icyo gihe bavugaga ko bazatwica ku itariki 5 (Gicurasi 1994), iyo tariki ni yo bavugaga ko bazahamba Habyarimana.

Iyo tariki nta n’ubwo yageze, ahubwo baje kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, abenshi murahazi, mukuru wanjye Aimable bamwica ndeba ubwo bari batugejeje ku cyobo.

Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.

Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.”

Karekezi yanavuze ko akomezwa kandi agaterwa imbaraga n’ibiganiro yagiye agirana n’abakomeye baba abasirikare ndetse n’abasivili bagiye bamuganiriza kandi bose yarahujwe na bo n’umupira w’amaguru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger