Amakuru ashushyeImikino

Ubugira kabiri, Rayon Sports itsinzwe na APR y’abakinnyi 10

Umukino Rayon Sports na APR FC wari utegerejwe n’imbaga y’abanyarwanda urangiye APR iwutsinze ku gitego 1-0, cyatsinzwe na Mouhadjir Hakizimana waje no kwerekwa ikarita itukura ku munota wa 40 w’umukino.

Ni umukino impande zombi zari zakaniye, bamwe bahiga kwihorera, abandi na bo bati” Turabatsinda ubugirakabiri.” Ikipe ya APR FC yakinnye uyu mukino ibura abakinnyi batatu batari bemerewe gukina, barimo Djihad Bizimana wari ufite amakarita 3 y’umuhondo, cyo kimwe na Savio Nshuti Dominique utemerewe gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu kugeza imikino ya shampiyona ibanza ishojwe.

Ikipe ya APR kandi yaburaga Lague Byiringiro, mu gihe ku ruhande rwa Rayon Sports Shabani Hussein Tchabalala ari we wari udahari, kuko asangiye ikibazo na Nshuti Dominique Savio ya APR FC.

Umukino watangiye ubona ko impande zombi zigerageza guhanahana neza, gusa ku makosa ya Kwizera Pierrot, APR FC yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe ku munota wa 27 na Mouhadjir Hakizimana.

Uyu musore uvukana na Haruna Niyonzima ntiyaje guhirwa n’uyu mukino kuko ku munota wa 40 ‘umukino yaje kwerekwa ikatita itukura nyuma yo kubeshya umusifuzi Louis Hakizimana yigusha mu rubuga rw’amahina. Iyi karita yaje ikurikira indi yari yahawe akimara gutsinda igitego, nyuma yo gukuramo umupira.

Iki gitego ni cyo cyasoje igice cya mbere ndetse n’umukino wose muri rusange. Umutoza Karekezi Olivier yagerageje gushyiramo abakinnyi batandukanye, barimo Yannick Mukunzi, Eric Irambona na Bonfils Kareb Bigirimana, gusa izi mpinduka ntacyo zabyaye kuko abasore ba Jimmy Mulisa bakomeje kurwana ku izamu ryabo.

Iyi ni insinzi APR FC ikuye kuri Rayon Sports muri uyu mwaka wa 2018, dore ko umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi mu irushanwa ry’intwari warangiye APR itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

Ubwo APR FC yari ije mu Kibuga
Rayon Sports
Abafana bari benshi nubwo Sitade itari yuzuye

Abatoza ba Rayon Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier
Abatoza bombi babanje gusuhuzanya dore ko banakinanye

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Ababanjemo b’ikipe ya rayon Sports
Abakapiteni bombi bahabwa amabwiriza

Umutoza Jimmy Mulisa ashima akazi abasore be bari gukora

Muhadjil amaze guterekamo igitego icyari gisigaye ni uko Bakame yagombaga guhindukira akajya gufata uwo mupira wageze mu rushundura
Abafana bahise bajya mu marere
Nkibisanzwe uyu mukino urangwamo imvururu
Abakinnyi batakinnye barimo Tchabalala bari baje kureba uyu mukino
Umuhuriga wa APR FC
Umuyobozi wa Rayon Sports yari yicaranaye na Minisitiri w’ Ingabo, Gen. James Kabarebe
Nyuma yumukino Migi yashimiye abafana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger