AmakuruPolitiki

Ubufatanye bwa ADFD na Guverinoma y’u Rwanda mu Kwagura Urugomero rw’Amazi rwa Karenge

Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigega cy’Iterambere i Abu Dhabi (ADFD) byashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25$ (arenga miliyari 34 Frw) azifashishwa mu kwagura urugomero rw’amazi rwa Karenge, ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Iyi nguzanyo y’igihe kirekire, yatanzwe mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’inzego z’amazi mu Rwanda, ikaba ari igikorwa cyatewe inkunga na ADFD, kigamije guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu kubagezaho amazi meza.

Amasezerano yasinywe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, John Mirenge, hamwe na Mohamed Saif Al Suwaidi, Umuyobozi Mukuru wa ADFD.

Mohamed Saif Al Suwaidi yashimangiye ko aya masezerano agaragaza umuhate wa ADFD mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage b’u Rwanda, anashimira imikoranire myiza iri hagati y’iki Kigega na Leta y’u Rwanda.

Ambasaderi John Mirenge yavuze ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage, kuzamura imibereho yabo, no guhanga imirimo mishya. Yongeyeho ko kwagura urugomero rwa Karenge ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugeza ku baturage serivisi z’amazi zihagije kandi zizewe.

Uyu mushinga ni kimwe mu bikorwa bifatika bigamije iterambere rirambye mu Rwanda, mu rwego rwo kugera ku ntego za Guverinoma yo kuzamura ubukungu no guteza imbere abaturage.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger