Ubufaransa-Rwanda: Sarkozy nawe yamaganye uruhare rwa Paris mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994
Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yamaganye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ashyigikiye Politiki y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa yatangijwe na Perezida Emmanuel Macron.
Perezida Sarkozy yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Le Point.
Muri iki kiganiro Nicolas Sarkozy yamaganye ibitekerezo bya Hubert Védrine wakunze guhakana ubufatanyacyaha ubwo aribwo bwose bw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu wahoze ayobora Ubufaransa yavuze ko ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi ya nyuma mu kinyejana cya 20, ikwiye guhabwa inyito yayo ntigabanyirizwe uburemere.
Sarkozy yasobanuye Jenoside yakorewe Abatutsi “nk’umushinga wa politiki igendera ku ivangura ry’intagondwa z’abahutu zashakaga kumaraho Abatutsi”.
Yunzemo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yirengagijwe n’Umuryango Mpuzamahanga by’umwihariko u Bufaransa, agaragaza ko kuba bwakwemera uburemere bw’amakosa bwakoze ari ibintu bidashobora kwirengagizwa, ko ahubwo ari ko kuri.
Ati: “Ni ngombwa kwibuka ko Jenoside yakozwe hagati y’abavandimwe, rimwe na rimwe hagati mu muryango. Hafi icya kabiri cy’abishwe bari abagore cyangwa abana. Ibyo biguha igitekerezo cy’ikigero cy’urwango rwari rwarabibwe.”
Yavuze ko ibyo byose byabaye umuryango mpuzamahanga uhari, urebera, ntugire icyo ukora, ndetse na Operasiyo Turquoise ifatwa nk’iyari igamije gukiza Abatutsi, igakorwa bikererewe.
Perezida Nicolas Sarkozy yagaragaje ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma ya Raporo Duclert yakozwe n’itsinda ry’impuguke mu mateka zo muri kiriya gihugu, ishimangira ko Ubufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo Raporo yatangiye gukorwa muri 2019 ku busabe bwa Perezida Emmanuel Macron, ivuga ko Ubufaransa bwa Perezida François Mitterand bwitwaye buhumyi ku byariho biba mu Rwanda, ahubwo bugakomeza guha ubufasha Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yarimo itegura Jenoside.
Perezida Sarkozy yavuze ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwari bwaraburiwe kuva kera ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside, ariko ntibugire icyo bukora.
Ati: “Benshi bari bazi ibiri kuba, ni ubuhumyi budasanzwe, ni igikorwa cy’itsinda rito ryari mu buyobozi bwo hejuru mu gihugu: Umugaba Mukuru w’Ingabo by’umwihariko, ishami ryari rishinzwe Afurika na Perezida Mitterrand ubwe.”
Sarkozy yavuze ko nta wavuga ko u Bufaransa bwagize ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo habaho kwemeza ko ingabo zabwo zakoze ubwicanyi, gusa avuga ko habayeho amakosa akomeye, bikarangira ubuhumyi buharaniwe.
Yunzemo ko kuba umuryango mpuzamahanga warirengagije ibyabaga nabyo ubwabyo ari amakosa akomeye, kuko hari hakenewe ibikorwa byo guharanira iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ubwicanyi.
Iyi nkuru yakosowe kuri uru wa gatanu tariki 07/05/2021
Inkuru mu gifaransa : soma hano