Ubufaransa bwongeye kuyobora isi muri ruhango, Amavubi yisanga mu magana
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryamaze gusohora urutonde ngaruka kwezi rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana, urutonde ruyobowe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus.
Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yafashe uyu mwanya, nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi cyaberaga mu Burusiya kuva muri Kamena uyu mwaka.
Iyi kipe by’umwihariko ifashe uyu mwanya bwa mbere, mu gihe cy’imyaka 16 itazi uko usa, dore ko hafi yawuherukagaho ari muri Gicurasi 2002.
Uretse ikipe y’Ubufaransa yavuye ku mwanya wa 7 igafata uwa mbere, ikipe y’igihugu ya Croatia bahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi na yo iri mu zazamutse cyane, kuko yavuye ku mwanya wa 20 igahita ifata umwanya wa 4 ku rutonde rwa FIFA.
Ikipe y’igihugu y’Abongereza na yo yagarutse mu makipe 10 ya mbere aho yafashe umwanya wa 06 ivuye ku wa 12, mu gihe Uruguay yafashe umwanya wa 5 ivuye ku wa 14.
Mu makipe yahigitswe akavanwa mu 10 ya mbere, harimo Argentina yafashe umwanya wa 11 ivuye ku wa 5, Chile yabaye iya 12 ivuye ku mwanya wa 9, Pologne yavuye ku mwanya wa 10 ikaba iya 18, n’Ubudage bwavuye ku mwanya wa mbere bukaba ubwa 15.
Amavubi y’u Rwanda yo yafashe umwanya wa 27 muri Afurika n’uwa 136 ku isi.
Amakipe 10 ya mbere ku isi:
- Ubufaransa
- Ububiligi
- Brazil
- Croatia
- Uruguay
- Ubwongereza
- Portigal
- Ubusuwisi
- Espagne
- Denmark.
Amakipe 10 ya mbere muri Afurika.
- Tunisia
- Senegal
- Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
- Ghana
- Maroc
- Cameroon
- Nigeria
- Burkinafaso
- Mali.