AmakuruPolitiki

Ubufaransa bwavuze ko buhangayikishije n’ibibazo bya DRC n’u Rwanda

Nyuma y’aho muri Kamena u Bufaransa butangaje ko buhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri ubu amakuru Jeune Afrique yatangaje avuga ko bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yashyize ahagaragara ku wa 17 Kamena, ryavugaga ko iki gihugu cyamagana cyivuye inyuma ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane ibitero bya vuba bya M23.

Ryavugaga kandi ko bwamaganye ibikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Icyo gihe bwahamagariye imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR guhagarika ibikorwa by’ihohotera, gushyira intwaro hasi no kuva mu duce ikoreramo.

U Bufaransa kandi bwasabye ko amagambo ahembera urwango ruganisha ku kwibasira abantu yahagarara kandi ibihugu byo mu Karere bigakomeza ibiganiro byirinda imvururu izo ari zo zose.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yageze ku wa 19 Nzeri 2022.

Inkuru ya Jeune Afrique ikomeza ivuga ko byitezwe ko Tshisekedi ashobora gufata umwanya wo kongera kugira icyo avuga ku bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 zongeye kubura imirwano n’ingabo za leta zikaba zaranafashe Umujyi wa Bunagana kuva muri Kamena 2022.

Iyi nkuru ariko ivuga ko inzego zishinzwe iperereza ku mpande zombi zimaze igihe zihurira mu biganiro ndetse abafatanyabikorwa babyo babigizemo uruhare ; aba bakaba barimo u Bufaransa bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe. Ubutegetsi bwa Paris ngo bukurikiranira hafi dosiye y’u Rwanda na RDC.

Muri Kamena uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yakiriye mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, mbere yo kugirana ibiganiro na Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda.

Jeune Afrique yatangaje ko ifite amakuru y’uko Inzego zishinzwe Ubutasi za Congo, u Rwanda na Uganda zahuriye i Paris mu minsi ishize mu rwego rw’ibiganiro by’ubuhuza byayobowe n’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Ubutasi Mpuzamahanga.

RDC ngo yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi (ANR), Jean-Hervé Mbelu Biosha, naho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Gen. Joseph Nzabamwita. Mu nama zahuje impande zombi havugwamo iyabaye ku wa 16 Nzeri.

Izo nzira z’ibiganiro ziri kugeragezwa mu gihe umutwe w’ingabo z’akarere zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba utegerejwe.

Hagati aho ingabo z’u Burundi zamaze gufata ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo muri Kanama ndetse amakuru avuga ko ingabo za Kenya na zo ziri hafi koherezwa i Goma aho ibirindiro bikuru by’izi ngabo bizaba biherereye.

Ibindi biganiro bigamije ubuhuza birakomeje birimo ibiyobowe na Kenya n’ibiyobowe na Angola nubwo byagabanyije umuvuduko bitewe n’uko ibi bihugu byombi byabayemo amatora mu kwezi gushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger