AmakuruAmakuru ashushye

Ububiko bw’ibikoresho mu gakiriro ka Gisozi bwafashwe n’inkongi y’umuriro

Ku mugoroba wo ku wa Mbele ahagana ku isaha ya Saa Moya ububiko bwa matola n’imbaho byakoreshwaga mu gukora intebe zizwi nk’amadiva, byafashwe n’inkongi, mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Inzi y’ibi bikoresho yari igizwe n’ibibati n’imbaho, ikaba yari ihuriyemo abantu benshi. Umwe mu bari bahari avuga ko umuriro watangiye ahagana saa Moya.

Avuga ko watangirye ku musore wakoreraga ku ruhande acuruza indirimbo kuri CD, ku buryo bikekwa ko watewe n’amashanyarazi.

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara ubu umuriro bawucogoje.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro rya hagbotse ricogoza umuriro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger