AmakuruImikino

UAE: Mutabazi Yves wari waraburiwe irengero yabonetse

Amakuru aturuka muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aravuga ko Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yongeye kuboneka ari muzima.

Inkuru y’ibura ry’uyu musore uri mu bakinnyi beza ikipe y’Igihugu ya Volleyball ifite yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuryango we wavugaga ko amaze icyumweru kirenga yaraburiwe irengero, bityo ugasaba ko wafashwa kumushakisha.

Inkuru y’uko uyu musore ukomoka mu karere ka Gisagara yaba yaraburiwe irengero yashyiguye imitima ya benshi bakeka ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, ibyanatijwe umurindi n’ubutumwa yari amaze igihe yandika ku rubuga rwe rwa Instagram burimo ubwo yasabaga ko hari uwamufasha gutaha.

Ambasade y’u Rwanda i Dubai ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko igiye gutangira kumushakisha byihuse.

Iyi Ambasade mu itangazo yanyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Mutabazi yabonetse i Abu Dhabi mu murwa Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akiri muzima.

Yavuze ko “Mutabazi yari yabuze kubera ikibazo cy’uburwayi ariko kuri ubu akaba ameze, gusa mu rwego rwo kubaha ubuzima bwite bwe akaba azatangaza byinshi ku ibura rye mu gihe azaba yumva atekanye anemerewe kubikora.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger