AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

U Rwanda kumwanya mwiza mu marushanwa yo gukora robots

Abanyeshuri 7 bo mu mashuri yisumbuye bagiye bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora Robots baje ku mwanya wa cyenda mu bihugu 166 byari byitabiriye iri rushanwa.

Global Robotics competition n’irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo kidaharanira inyungu cyitwa FIRST Global ,irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 16 nyakanga rikazashyirwaho akadomo kuya 20 nyakanga 2017 aho ryaberaga I Washington DC muri Amerika.

Iryuyu mwaka ryari rifite umwihariko kuko n’U Rwanda rwagize abanyeshuri bagera kuri 7 bagiye guhatana ndetse bakaba besheje umuhigo bakaza ku mwanya wa 9 mu bihugu 166 byari byitabiriye , u Rwanda rwari rugiye muri aya marushanwa ku nshuro yambere.

Iyi kipe yagiye ihagarariye U Rwanda igizwe n’abahungu bane ndetse n’abakobwa batatu : Serge BYISHIMO wiga muri SOS technical school, Frank MUHIRWA wiga muri Saint Andre , Benita Olga ISHIMWE wiga muri Stella Matutina na Joselyne UWIHOREYE wiga muri Saint Ignace secondary school, Régis Aimé RUGERINYANGE wiga muri Lycee de Kigali, Paola IKIREZI wiga muri Excella high school, Aubin Marc MUGISHA wiga muri Remera Rukoma secondary school.

Aba banyeshuri bagiye muri aya marushanwa nyuma yo gukora Robot itandukanya amazi mabi n’amezi ndetse ikaba yari ifite ubushobozi bwo guhita ibika amazi meza .
Ibihugu byaje biyoboye ibindi ni Singapore yaje ku mwanya wa mbere na Israel yaje ku mwanya wa kabiri,naho igihugu cy’u Burundi nacyo cyari cyitabiriye ku nshuro ya mbere gihagariwe n’abanyeshuri 6 kikaba kitabashije kwitwara neza.

Ibi birori bitangizwa kumugaragaro kuruyu wa 16 nyakanga 2017 Ivanka Trump umukobwa wa Perzida wa Amerika Donald Trump ni umwe mubantu bakomeye wari witabiriye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger