AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwungutse abasirikare 50 bashya barwanira mu kirere

Kuri uyu wa kane, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere Maj Gen Charles KARAMBA yitabiriye umuhango usoza amasomo y’ abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bari bamaze imyaka ibiri bahererwa amasomo mu ishuri ry’ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere.

Muri uyu muhango, Maj. Gen Karamba yanahuye na Brig Gen Yilma uheruka kugirwa umuyobozi w’ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yashimiye leta y’igihugu cya Ethiopia, ingabo zacyo ndetse n’igice cy’ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere, ku bw’ubufasha bukomeye bahaye u Rwanda.

Maj Gen Karamba yongeyeho ko iyi myitozo ari umusaruro w’umubano w’amateka n’uwa kivandimwe watangiye mu myaka ya za 90 hagati y’u Rwanda na Ethiopia.Yanashimiye kandi Brig Gen Yilma Merdasa ku bw’inshingano nshya zo kuyobora ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere aherutse guhabwa.

“Ati”Ndagira ngo nshimire ishuri ry’ingabo zirwanira mu kirere ryaduhaye imyitozo mu gihe cy’imyaka ibi akaba ari na yo mpamvu turi kwizihiza uyu munsi. Ndanashimira abashoje amasomo ku bw’akazi bakoze neza, ari na ko nshimangira ko mu kirere umwitozo wa nyawo ugaragarira ku kazi bityo nkaba nizera ko ubumenyi mwahawe buzatubyarira inyungu.”

Abasirikare basoje amasomo yabo barimo abagore barindwi basangiye ubumenyi buhambaye mu ntambara zirwanirwa mu kirere na bagenzi babo b’abagabo.

Igisirikare cy’u Rwanda RDF n’icya Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye bimaze imyaka 20.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger