AmakuruImikino

U Rwanda rwungutse abandi batoza 80 bafite license D mu butoza

Kuri uyu wa gatandatu, itsinda rigari ry’abatoza 80 bari bamaze igihe bafata amasomo y’ubutoza bahawe impamyabumenyi zo ku rwego rwa D.

Ni amasomo aba batoza bari bamaze iminsi bafatira mu turere twa Rulindo na Bugesera nk’uko FERWAFA ibitangaza. Iyi nzu iyobora umupira w’amaguru hano mu Rwanda ni na yo yari imaze iminsi ibahugura.

Aba batoza biyongereye ku bandi 80 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye baherutse guhabwa impamyabumenyi yo kuri uru rwego. Aba batoza bo muri Zone y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba bafatiye amasomo mu turere twa Huye na Gatsibo.

40 muri bo bavaga mu turere dutandatu two mu ntara y’Uburasirazuba ari two Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, na Kayonza; mu gihe abasigaye 40 bo baturukaga mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Nyamasheke.

Gutanga aya mahugurwa biri mu igenamigambi ry’ibikorwa FERWAFA yihaye mu rwego rwo guteza umupira w’amaguru imbere.

FERWAFA ivuga ko uruhare rw’aba batoza ari ukuyifasha gushyira mu bikorwa gahunda y’igenamigambi ry’imyaka irindwi yihaye yo guteza ruhago imbere, cyane binyuze mu marushanwa y’ibigo by’amashuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger