U Rwanda rwongeye kwisanga nta stade iri ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga rufite
Nyuma y’uko Stade ya Huye yatewe utwatsi na CAF mu bibuga bizakinirwaho imikino y’Umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike ya CAN 2023, u Rwanda rwongeye kwisanga ku rutonde rw’Ibihugu bitagira sitade yo kwakira imikino mpuzamahanga.
Muri Werurwe, u Rwanda ruzakina na Bénin mu mikino ibiri y’Umunsi wa gatatu n’uwa kane yo mu Itsinda L ryo gushaka itke y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Mbere y’uko imikino nk’iyi iba, Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ishyira ahagaragara ibibuga bizakinirwaho imikino igiye gukurikiraho.
Urutonde rw’ibibuga byemejwe na CAF mbere y’uko hakinwa Umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike ya CAN 2023 rugaragaza ko nta kibuga cyemewe mu Rwanda.
CAF yagaragagaje ko u Rwanda ruri mu bihugu 23 bidafite ibibuga byemewe kimwe n’ibindi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinée, Burkina Faso, Gambie, Guinée Bissau, Cap-Vert, Niger, Centrafrique n’u Burundi.
Mu gihe u Rwanda ruri kuvugurura Stade ya Kigali no kwagura Stade Amahoro izagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 mu 2024, imikino mpuzamahanga yakinirwaga kuri Stade ya Huye kuva mu Ukwakira 2022.
Gusa, kuba imirimo yo kuvugurura iki kibuga cyo mu Majyepfo yari itararangira muri Gicurasi, byatumye u Rwanda rwakirira Sénégal i Dakar tariki ya 7 Kamena mu mukino w’Umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L.
Mu gihe byarangira CAF yemeje ko mu buryo budasubirwaho, u Rwanda rutemerewe gukoresha Stade ya Huye ku mukino ruzakiramo Bénin tariki ya 28 Werurwe, rufite kugeza tariki ya 7 Gashyantare kuba rwamenyesheje ahandi ruzakirira umukino warwo.
Amahirwe ya nyuma ni ukugaragaza raporo y’igenzura ryakozwe kuri stade yarwo rwifuza gukiniraho, yakozwe mbere ya tariki ya 10 Gashyantare.
Stade Huye yari imaze iminsi yifashishwa mu mikino mpuzamahanga, yakiriye irimo uw’u Rwanda rwakiriyemo Ethiopie mu majonjora ya CHAN, uwo rwakiriyemo Libye na Mali mu gushaka itike ya CAN 2023 y’Abatarengeje imyaka 23 n’iyo APR FC na AS Kigali zakinnye mu marushanwa Nyafurika.