U Rwanda rwongeye kwesa agahigo muri Afurika ko Kwakira Indi nama ikomeye ku rwego rw’Isi
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika kigiye Kwakira inama mpuzamahanga yo ku rwego rw’umuryango w’abibumbye yiga ku iterambere ry’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibirwa bito.
Iyi nama izahuriza i Kigali abasaga ibihumbi bitanu baturutse hirya no hino ku Isi, biteganyijwe ko izaba muri Kamena 2024.
Kuwa Gatanu intumwa idasanzwe y’umunyanabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe iterambere ry’ibihugu bidakora ku nyanja,ibikiri mu nzira y’amajyambere n’ibirwa bito yitwa Raharb Fatima yagiriye uruzunduko mu Rwanda.
Yavuze ko umuryango w’abibumbye ufitiye icyizere u Rwanda ndetse ukaba wizeye ko iyi nama ubwo izaba iri kubera ku butaka bwa rwo izagenda neza cyane kandi ikagera ku ntego nyamukuru zayo igambiriye mu iterambere ry’ibi bihugu byose.
Ibi yabivuze nyuma y’ibiganiro byibanze ku myiteguro y’iyi nama yagiranye na perezida w’umutwe w’abadepite Madame Mukabalisa Donathile.
Ati’:” Mfite icyizere gikomeye cy’uko u Rwanda rufite ibikorwa remezo by’inama byiza cyane Kandi rumaze Kwakira inama mpuzamahanga nyinshi harimo CHOGM yabaye umwaka ushize n’izindi nyinshi, ibikorwa remezo birahari,ubu twebwe nk’umuryango w’abibumbye tuzakorana na guverinoma n’izindi nzego kugira ngo haboneke ibyangombwa byose bizatuma inama igenda neza, ni ubwa mbere inama y’abibimbye izaba ibereye muri Afurika kandi ikakirwa n’u Rwanda kandi by’umwihariko igihugu cyo muri Afurika Botswana nicyo kiyoboye itsinda ry’ibyo bihugu”.
Perezida w’umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donathile yavuze ko inteko zishingamategeko zigomba kugira uruhare muri iyi nama kandi ko n’inteko ishingamategeko yiteguye gutanga umusanzu wayo.
Ati’:” Batugaragarije imyiteguro barimo,Ibyo bateganya ndetse banatugaragariza ko inteko ishingamategeko yabigiramo uruhare ndetse n’izindi nteko nshinganategeko….nibyo tuzaganira tukareba icyakorwa bigomba gutegura neza ubwo tuzafatanya n’izindi nzego zose kugira ngo turebe uburyo bwakorwa ndetse n’icyo twakwifuza ko cyavamo nk’abahagarariye abaturage ubwo nibwo buryo tugomba gutegura”.
Mbere y’uko Raharb Fatima yakirwa na perezida w’umutwe w’abadepite, kuwa 4 yabanje kwakirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta nawe baganiriye ku birebana n’imyitrguro y’iyi nama